Imitoma ya Dj Rugamba ku musore wigaruriye umutima we

Dj Rugamba ni umwe mu bakobwa bagezweho mu kazi ko kuvanga imiziki mu Rwanda. Abinyujije ku rubuga rwe yahamije urwo akunda Dj Julz basigaye babana no mu itsinda rimwe ryo kuvanga imiziki.

DJ Rugamba na Dj Julz bahuriye mu itsinda rya ‘Boo’d up DJs’ nyuma yaho baje gukundana mu ibanga, gusa nta watwika inzu ngo ahishe umwotsi.

Ubwo uyu musore yagiraga isabukuru y’amavuko Rugamba yerekanye akari ku mutima we avuga urwo amukunda.

Ati “Isabukuru nziza y’amavuko Babe, inshuti magara, ndagukunda cyane kandi ntewe ishema nawe.”

Akomeza amushimira cyane kuba aba iruhande rwe akamwongerera imbaraga bitewe n’inama amugira.

Ati “Ndi umunyamahirwe kuba nkufite nk’umwunganizi wanjye, Imana ikomeze ikumpere umugisha, kandi warakoze kuza mu buzima bwanjye. Uri akaboko kanjye k’iburyo.”

DJ Julz ukundana na Dj Rugamba bakanakorana muri ‘Boo’d up DJs’ yamenyekanye cyane akorana na Dream Team Djs aza kuyivamo atangira gukorana n’uyu mukobwa.


Dj Rugamba na Dj Julz urukundo rwabo rugeze aharyoshye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO