Imitoma ya Meddy k’umukunzi we wagize isabukuru y’amavuko

Ngabo Medard wamamaye ku izina rya Meddy yifurije isabukuru y’amavuko umukunzi we amubwira ko afite umwanya wihariye mu mutima we nawe amubwira ko ari umwami we.

Meddy abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ye arikumwe n’umukobwa yihebeye Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopie.

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda yanditse ho amagambo y’imitoma asaba n’abamukurikirana ko bamufasha nabo bakifuriza isabukuru nziza umukunzi we.

Ati “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe! Ni isabukuru y’umwamikazi wanjye Mimi. Uratangaje mu buryo butandukanye, uri mwiza imbere n’inyuma. Imana ikomeze kukurinda, ikugundagazeho imigisha, iguhe byinshi bishoboka. Ufite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Ndagukunda…Mumfashe kwifuriza umukunzi wanjye kugira isabukuru nziza”

Mimi na we abinyujije ahatangirwa ibitekerezo yashimiye Meddy agira ati “Amen, urakoze cyane mwami wanjye.”

Mu mpera z’umwaka wa 2018 Meddy yasuye iwabo w’uyu mukobwa nyuma ahita amuzana no mu Rwanda kumwerekana mu muryango.

Nyuma yaho nibwo yaririmbye mu gitaramo cya East African Party amusaba ko aza ku rubyiniro amwerekana nabwo imbere y’abafana be.

Uyu muhanzi ubwo yagiranaga ikiganiro na BBC yavuze ko Mimi ataraba umugore we ariko ari Fiance yifuza ko bazabana akaramata.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye guhwihwiswa ubwo uyu muhanzi yakoreshaga uyu mukobwa mu mashusho y’indirimbo ye ‘Ntawamusimbura’.

JPEG

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO