Imodoka Bobi Wine yahawe yateye ikibazo Leta

Umuhanzi akaba n’umunyapolitike Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye nka Bobi Wine muri muzika yo muri Uganda nyuma yaho atsindiwe mu matora yo muri Uganda ubwo yiyamamarizaga kuyobora icyo gihugu yakomeje kugenda ahura n’ibibazo byinshi byashyiraga ubuzima bwe mukaga kugeza ubwo abarwanashyaka b’ishyaka rye bafashe icyemezo cyo kumugurira imodoka itamenwa n’amasasu kugira bakomeze bamurinde

Nyuma yo kwakira iyo mpano uyu muhanzi akomeje kotswa igitutu na Leta ya Uganda aho itagihwema kumukoraho iperereza kugira imenye inkomoko yiyo modoka itaravuzwe rumwe na benshi mu bayobozi bo muri icyo gihugu.

Ikigo gishinzwe imisoro (URA) mu mpera z’icyumweru cyatangije iperereza ryimbitse kuri iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 ku makuru bivugwa ko yatanzwe kandi atariyo .

Uyu muhanzi nyuma yo guhamagazwa n’icyo kigo yanze kongera kuyisubizayo kuko iryo hamagarwa rye we ahamya ko bitakurikije amategeko kuko yamaze gutanga ibisabwa byose kugira imodoka yinjire mu gihugu .

Iyo modoka yinjijwe muri Uganda mu mpera z’umwaka ushize ivuye mu gihugu cya Kenya aho bivugwa ko yabanje gutunga ibirango byo muri icyo gihugu.

Bobi Wine yatsinzwe amatora ya perezida aheruka, amatora yavuzwe ko yaranzwe n’uburiganya n’urugomo rurimo kwica abo ku ruhande rw’ishyaka rye.

Mu minsi ishize yaretse ikirego yari yaratanze mu rukiko cyo kuburana ku byavuye mu matora aho Perezida Yoweri Museveni yatsindiye manda ya gatandatu.

Mu butumwa yatanze ku mbuga nkoranyambaga tariki 21 z’ukwezi kwa kabiri, Bobi Wine yavuze ko iyo Toyota Land Cruiser y’umutamenwa yayihawe nk’impano n’inshuti ze zimushyigikiye zo muri Uganda no mu mahanga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO