Babua Samson ngo yanze gusinyira Rayon Sports kubera ibibazo biyirimo

Umunya-Nigeria Babua Samson uherutse kugurwa na Kiyovu Sports avuye muri Sunrise yatangaje ko impamvu yasinye muri Kiyovu Sports yari afite inzozi zo kuba I Kigali, yongeraho ko atari gusinyira Rayon Sports bitewe n’ibibazo biyibamo.

Mu kiganiro yagiranye na Genesis Tv, uyu mukinnyi yavuze ko yari afite inzozi zo gukinira mu mujyi wa Kigali kandi ko yishimiye ikipe arimo uyu munsi.

Yagize ati "Nasinye muri Kiyovu Sports kubera ko numvaga nshaka kuza gukinira I Kigali kuva cyera nkanabona uburyo ncaka ibyangombwa byo kuba Umunyarwanda.”

Babua avuga ko kujya muri Kiyovu Sports akanga kujya muri Rayon Sports kandi nayo yaramwifuzaga, ari uko byatewe n’ibibazo yaririmo, yongeraho ko ubwo yari aje mu Rwanda bwa mbere Kiyovu yamwifuje bikaza kwanga nyuma.

Ati "Ntabwo nabashije gusinyira Rayon Sports bitewe n’ibibazo irimo muri iyi minsi, ntabwo twumvikanye. Ikindi kandi nahisemo gukinira Kiyovu kubera ko nkiza mu Rwanda nayo twaraganiriye biza kwanga nyuma gusa ubu ndashima Imana ko nyirimo.”

Samson Babua yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2016 azanwe na Rutamu Elie Joe wahoze ari umunyamakuru wa Radio One, kuri ubu asigaye abarizwa mu mwuga wo guhagararira abakinnyi (Agent).

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/2020, uyu musiore yayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi aho yabaye uwa mbere atsinda ibitego 16 muri shampiyona, ibyo bitego yabitsindiye ikipe ya Sunrise Fc.


Yanze kujya muri Rayon Sports bitewe n’ibibazo irimo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO