Impamvu Jacques Tuyisenge atarajya muri APR FC iri kumuha 60M frw

Rutahizamu w’umunyarwanda Jacques Tuyisenge wakinaga muri Angola akaza gusezera mu ikipe ya Petro Atletic De Luanda akomeje ibiganiro n’ikipe ya APR FC ariko ngo ntabwo arafata umwanzuro bitewe n’andi makipe yo mu barabu ari kumwifuza.

Jacques Tuyisenge aherutse gutandukana na Petro Atletic De Luanda yo muri Angola aho yari ayimazemo umwaka umwe, mu myaka ibiri y’amasezerano yari yarasinye. Kuri ubu uyu musore akaba ari mu Rwanda.

Amakuru Genesis Tv yamenye iyakesha bamwe mu begereye uyu musore, arahamya ko Jacques ari mu biganiro na APR Fc nubwo agifite amahirwe yo kubona indi kipe mu bihugu by’abarabu cyane cyane mu Misiri.

Ikipe y’ingabo ya hano mu Rwanda APR Fc ngo irifuza guha uyu musore asaga Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ayisinyire amasezerano y’imyaka ibiri. Gusa ngo uyu musore ntarafata icyemezo bitewe nuko yifuzwa n’andi makipe yo mu Misiri ndetse ko bari mu biganiro.

Jacques Tuyisenge yavuye hano mu Rwanda mu 2016 yerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya. Icyo gihe uyu musore yari avuye muri Police ya hano mu Rwanda. Tuyisenge yavuye muri Kenya amaze kwigaragaza cyane ndetse ahita agurwa akabakaba miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda yerekeza muri Petro Atletic De Luanda yakiniraga kuva mu mwaka ushize wa 2019.

Jacques Tuyisenge ari mu biruhuko mu Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - nsengimana eric mart

    abayobozi ba apr fc nibakore ibishoka byose bazane tuyisenge jaque kuko dukeneye umataka ukora ikinyuranyo.murakoze

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO