Impamvu Jay C yagwatirije ’ikibanza’ ngo afashe Fireman uri mu bibazo

Tariki ya 27 Mutarama 2020, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwategetse ko umuhanzi Uwimana Francis uzwi nka Fireman n’uwo bareganwa barekurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze kubera ingwate y’ikibanza cyatanzwe n’umuhanzi Jay C.

Icyo kibanza cya Muhire Jean Claude uzwi ku mazina ya ‘Jay C’ giherereye mu Kagali ka Ayabaraya mu Murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro. Jay C aganira na Genesisbizz yasobanuye impamvu yakoze ibi byose akitangira mugenzi we uri mu bibazo.

Avuga ko amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu uri kuburana kugirango abikore ari hanze bisaba ko yatanga ingwate itimukanwa yaba atayifite hakagira uyimutangira mu nshuti ze cyangwa abo mu muryango we.

Ati “Urubanza rwa Fireman nararukurikiranye rwose kandi najyaga no kumusura tukaganira, nibwo yansobanuriye uko bimeze mwemerera ko mfite ingatwe yatanga akaburana ari hanze.”

Jay C avuga ko kuba yarakoze ibyo ari uko yizeye ko Fireman ari umwere. Ngo kuva na kera yamye ari inshuti ye bitewe n’ibyo banyuranyemo ntabwo na we yamutererana mugihe ari mu byago.

Ati “Fireman ni inshuti yanjye mu maraso nubwo tutavukana, twararanye ku gitanda kimwe rero ku bw’ibibazo arimo nanjye sinamutererana…Icyo nifuzaga cya mbere ni ukuba avuye muri Gereza akaburana ari hanze.”

Mu muziki ni gake abantu bakora injyana imwe bakora nk’ibi aba baraperi bakoze. Kuri Jay C avuga ko atajya ahangana mu muziki.

Ati “Nibi nakoze ntabwo ari ukwitangira umuhanzi, nitangiye umuvandimwe kandi nabikoze bimvuye ku mutima nta z’indi nyungu mbifitemo, iby’injyana byo twarayikoze kuko dufite impano.

Fireman kandi ni umuntu twatangiranye umuziki turirimbana mu itsinda urumva ko ari umuntu wanjye cyane.”

Uyu Muraperi Fireman wabaye impfubyi akiri muto, uwamureraga yaje kwitaba Imana biba ngombwa ko ajya kuba kwa Jay C.

Mu ntangiriro za Mutarama 2020 nibwo Fireman n’uwo bareganwa bafunzwe by’agateganyo n’urukiko rwa gisirikare, mu gihe ubushinjacyaha bwari bugikusanya ibimenyetso ku cyaha baregwa cyo gukubitira umuntu mu kigo cya Iwawa. Nkurikiyumukiza Vedaste ushinja Fireman kumukubita akamuvuna ukuboko, avuga ko afite abatangabuhamya bemeza ko byakozwe na Fireman.


Jay C na Fireman ni inshuti kuva kera ngo uko amufata birenze n’ubuvandimwe


Ubwo Fireman yari Iwawa Jay c ni umwe mu bamusuye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO