Impamvu Sibomana Papy yasinyiye Police FC ntajye muri Zambia

Sibomana Patrick Papy wabarizwaga mu ikipe ya Yanga Africans akaza gutandukana nayo, yamaze gusinya mu ikipe ya Police Fc, atangaza impamvu atigeze ajya muri Zambia ngo kuko bamwe mu bashakaga kumujyanayo bamusabye amafaranga menshi.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama, Papy Sibomana ubwo yari mu kiganiri na Genesis Tv, yavuze ko yamaze kumvikana na Zesco United yo muri Zambia ndetse ko yari arimo gushaka ibyangombwa bimwerekezayo n’umurayngo we.

Mu kiganiro yagiranye na B&B uyu musore yavuze ko impamvu atagiye muri Zambia ngo nuko bamwe mu bantu bashakaga kumujyanayo, bamucaga amafaranga menshi y’umurengera bakurikiye inyungu zabo we abona azaba ari guhomba ahitamo gusinya mu ikipe ya Police Fc.

Papy yasinye muri Police Fc amasezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa, avuga ko mu gihe cyose yaba abonye ikipe yo kwerekezamo hanze y’u Rwanda azayijyamo ntakabuza.

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, APR FC, Shakhtor Soligorsk yo muri Belarus, Mukura VS, na Young Africans yo muri Tanzania, n’umwe mu bakinnyi bifuzwaga n’amakipe menshi atandukanye yiganjemo ayo hanze harimo Gor Mahia, Nkana Fc ndetse n’izindi zitandukanye.

Papy ni umukinnyi wa Police Fc

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO