Impamvu z’ingenzi zituma puwavuro zitagomba kubura ku mafunguro yawe ya buri...
- 17/02/2023 saa 08:36
Kunywa ibikombe bibiri by’ikawa nibura ku munsi bifite akamaro gakomeye ku buzima bwacu harimo kuturinda indwara zitandukanye zirimo diyabete n’ubwoko butandukanye bwa kanseri.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Harvard, Bugaragaza ikawa nk’ikinyobwa cyidakwiye kubura mubyo duteganya gufata buri munsi. Ubu bushakashatsi bwari buhagarariwe na Porofeseri Frank Hu, uhagarariye ishami ry’imirire muri iyi kaminuza yavuze ko ikawa ari ingenzi cyane kugirango tugere ku ndyo yuzuye.
Nk’uko bigaragara mu gitabo bashyize hanze muri Gicurasi 2022, Ku bantu nibura banywa ibikombe hagati ya bibiri na bitanu by’ikawa ku munsi, Ubushakashatsi bugaragaza ko ibyago byabo byo kwibasirwa na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, indwara z’umutima, umwijima na kanseri ndetse n’agahinda gakabije byagabanutse cyane, Ibi bikaba bishobora gutuma barama kurusha abatagira umuco wo kunywa ikawa.
Usibye amazi n’icyayi, Ikawa nayo ni kimwe mu binyobwa na benshi cyane ku isi, Isangwamo ibinyabutabire bya caffeine, Ibi bikaba bifasha ubwonko gukora neza no kurinda indwara zo kwibagirwa, Hakiyongeraho na poroteyine byose bigira uruhare rukomeye mu kubaka no kurinda umubiri.
Ikwa ikwiye kuba kimwe mu bigize amafunguro dufata