Impamvu yatumye Ben White atandukana na Three Lions akagaruka mu Bwongereza yamaze kumenyekana

Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Arsenal ariwe Ben White byamaze kumenyekana ko yasezerewe muri Qatar agasiga bagenzi be kubera kudahuza n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu witwa Steve Holland aho ngo uyu mukinnyi yinubiye uburyo adakinishwa.

White w’imyaka 25 y’amavuko yatandukanye na Three Lions mu cyumweru gishize aho FA yavuze ko byatewe n’impamvu ze bwite ariko byaje kumenyekana ko byatewe no kwigaragambya kwe.

Ben White yafashe umwanzuro atandukana n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza Three Lions.

Uyu mukinnyi wa Arsenal ngo yarakajwe no kudahabwa umwanya na muto wo gukina kandi yarimo kwitwara neza mu myitozo.

Ben White yafashe umwanzuro areka gukora imyitozo asubira mu Bwongereza asiga bagenzi be muri Qatar.

Uyu ngo ntiyabashije kumvikana na bagenzi be bakinanaga bo bari bishimye ariko we agahinda kamumereye nabi.

Umutoza w’ikipe y’igihugu wungirije muri Three Lions Steve Holland ntabwo yahujije na Ben White bituma batandukana.

Byaje guhumira ku mirari ubwo yashwanaga n’umutoza wungirije w’Ubwongereza imbere ya bagenzi be ahita azinga ibikapu aritahira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO