Impamvu yatumye Leandro Trossard asiba imyitozo ubwo Arsenal yiteguraga umukino wa Everton yamaze kumenyekana

Umukinnyi mushya ikipe ya Arsenal yasinyishije imukuye mu ikipe ya Brighton bwana Leandro Trossard ntabwo yabashije kwitabira imyitozo ubwo ikipe ye ya Arsenal yiteguraga umukino wa shampiyona ugomba kuyihuza na Everton nyuma y’aho umugore we yarimo kwitegura kubyara.

Kugeza ubu ikipe ya Arsenal iyoboye shampiyona y’u Bwongereza aho ifite amanota agera kuri 50 ndetse iyi kipe yiteguye gukina undi mukino ugomba kuyihuza n’ikipe ya Everton kuri uyu wa gatandatu.

Umunyamakuru ukomeye witwa Connor Humm yakomeje kwibaza impamvu Leandro Trossard atabashije kuboneka mu myitozo yo ku munsi w’ejo byarangiye uyu munyamakuru amenye ko uyu mukinnyi yasibye imyitozo ku mpamvu z’uko umugore we yiteguraga kubyara.

Kugeza ubu muri uku kwezi kwa Mbere ikipe ya Arsenal yabashije gusinyisha abakinnyi bagera kuri batatu barimo Kuwior Jacob,Jorginho hamwe na Leandro Trossard.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO