Impamvu zirimo gutuma Lionel Messi atongera amasezerano muri Paris Saint Germain zamenyekanye

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Argentine ariwe Lionel Messi akomeje kugorana cyane mu bijyanye no kongera amasezerano mu ikipe ya Paris Saint Germain icyakora impamvu zibyihishe inyuma zamaze kumenyekana.
Lionel Messi yerekeje mu ikipe ya Paris Saint Germain avuye mu ikipe ya FC Barcelona mu mwaka wa 2021 ndetse ibi byabaye nyuma y’ikibazo cy’ubukungu butari bwifashe neza muri iyi kipe.
Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko, ikipe ya Paris Saint-Germain iri kugerageza kongerera amasezerano Lionel Messi uheruka kwegukana igikombe cy’isi ariko uyu mukinnyi akomeje kugorana ku mpamvu zimwe na zimwe.
Dore impamvu zihishe inyuma y’ibi byose:
1.Kuba Lionel Messi atarakiriwe neza n’abaturage ndetse n’itangazamakuru ryo mu Bufaransa avuye gutwara igikombe cy’isi cyaberaga muri Qatar mu mwaka ushize.
Bivugwa ko Lionel Messi yababajwe n’uburyo atakiriwe neza ngo ahabwe agaciro nk’umukinnyi wari uvuye gukora amateka yo kwegukana igikombe cy’isi ndetse ibi byakomeje gutizwa umurindi kandi n’itangazamakuru ryanditse ko Messi yarimo kwitwara neza kugirango akine igikombe cy’isi ari ku rwego rwiza ko ahubwo nta zindi mpuhwe yari afitiye Paris Saint Germain.
2.Umubano wa Lionel Messi n’umutoza wa Paris Saint-Germain ntabwo umeze neza.
Muri iyi minsi birimo kubvugwa ko umubano wa Messi n’umutoza we udahagaze neza ndetse bamwe baravuga ko ariyo mpamvu mu minsi ishize uyu mukinnyi atigeze aboneka mu bakinnyi 18 bagombaga gukina umukino wa Coupe de France.
Hari amakipe menshi akomeje kwifuza rurangiranwa Lionel Messi ndetse muri ayo makipe harimo:Inter Miami ndetse n’andi menshi yo muri Saudi Arabia ashaka kumugonganisha na Cristiano Ronaldo.
Lionel Messi kongera amasezerano muri Paris Saint Germain bikomeje kugorana.