Impano nshya z’abanyarwenya zishobora kwitabira Seka Live

Igitaramo cy’urwenya cya Seka Live cyabaye ngarukakwezi kigiye guhitamo abanyarwenya bashya bashobora no kuzakitabira kuri iyi nshuro.

Mu itangazo rihamagarira abanyempano mu rwenya, Nkusi Arthur usanzwe ategura bene ibi bitaramo yavuze ko ikigambiriwe ari ugushaka impano nshya y’umunyarwenya.

Yifashishije ururimi rw’icyongereza yagize ati: “Seka Live iri gushaka impano nshya,ngwino utwereke icyo ufite.”

Imirimo yo kwandika aba banyarwenya bashya yatangiye uyu munsi, aho bizajya bikorwa kuva ku isaha ya saa tanu z’amanywa kugeza ku isaha ya saa cyenda.

Kwiyandikisha ntacyo bisaba, uretse kujya ahandikirwa abifuza gutangira cyangwa se gukora uyu mwuga wo gusetsa munsi ya banki ya CSS iri kuri stade Amahoro I Remera.

Kuri iyi nshuro iki gitaramo cy’urwenya cya Seka Live, cyatumiwemo ‘Chaponda Daliso’ ukomoka muri Malawi, ‘Sultan Idris wo muri Tanzaniya, Sengazi Micheal wo mu Rwanda n’abandi bakizamuka muri uyu mwuga.

Micheal Sengazi aherutse kwegukana igihembo gikomeye cy’abanyarwenya cya Prix RFI Talent Du Rire 2019 atsinze abandi banyarwenya 10 bari bahanganye,aho cyari kiri gutangwa ku nshuro ya gatanu kikaba gitangwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa [RFI].

Umunyempano uzatsinda azagira amahirwe yo guseruka mu gitaramo cya Seka Live giteganyijwe kuba tariki 26 Mutarama 2020 kuri Marriott Hotel.
Impano nshya mu gutebya ziri guhabwa amahirwe yo kwigaragaza

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO