Impanuro za Clarisse Karasira mu muvugo yise ’URAMBABAJE GAKONDO’ - VIDEO

Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze kwigarurira imitima y’abakunda umuziki gakondo, yashyize ahagaragara umuvugo urimo ukuri kwibiriho mu bigaragara muri Gakondo y’U Rwanda.

Uyu muvugo wa Clarisse Karasira yashyize ahagaragara, urimo amagambo meza y’ikinyarwanda gitomoye, yuje impanuro zagirira akamaro rubanda nyamwinshi.

Genesisbizz yaganiriye na Clarisse Karasira, adusobanurira amwe mu magambo ateye amatsiko ari muri uyu muvugo wiganjemo impanuro zo gukunda Gakondo, gushyigikira umuco n’ibyacu kuruta kwirukira iby’abandi, kuvangavanga indimi, imyambarire itaboneye, umuziki Gakondo uburyo ujorwamo n’ibindi.

Karasira yagize ati: “Gakondo ubundi ni twebwe, rero mba mvuga twebwe ba nyirawo, aho iki ari igitekerezo cyavuye mu nshuti zanjye,aho abakiri bato bihiringa ngo bawuteze imbere kandi abakagombye kugira icyo bawukoraho bicecekeye.”

Akomeza avuga ko yifuza ko uyu muvugo ugera ku banyarwanda bo mu ngeri zose kuko ubutumwa burimo bureba abantu bose.

Mu magambo y’iganjemo impanuro Karasira aba agira ati: “Urambabaje Gakondo, Urampabije, Urampogoje, Urampamije… Nagusanze nisanga, ngisayuka iy’ubusoro, unsanganiza ibisigo…”

Clarisse Karasira muri uyu muvugo agaruka kuri bamwe bavuga ko umuziki wa Gakondo urandaga,inama zanga abarangara ziryana mu matwi, bagakwiye kuririmba izo hanze zidunda.

Gusa kubwa Karasira icyo agarukaho byibuze kigikorwa muri iki gihe, n’uko uwapfuye byibuze ashyingurwa, akibaza aho abantu bahembaga uwibarutse bagiye,ubayagaga uwagize ibyago aho bagiye, ubaturaga umuturanyi aho bari, ubasuraga usuherewe aho bagiye, ndetse akanibaza aho umutima wa Gakondo waba waragiye.

Mubyo Clarisse Karasira anenga harimo ibitaramo bimwe na bimwe bitegurwa mu buryo bwa Gakondo ugasanga havanzwemo izindi njyana zitari iza Gakondo.

Ibi bikajyana n’abashinzwe guteza imbere umuco Nyarwanda, usanga ntacyo bakora kigaragara ngo bawuteze imbere.

Clarisse Karasira avuga ko nyuma y’uyu muvugo, abantu nibawumva neza ategereje ikizavamo kugira ngo iyi Gakondo itazongera kumubabaza.

Karasira ni umwe mu bahanzi bashya bahanga bibanda ku muziki wa Gakondo

Dore umuvugo wa Clarisse Karasira yise ‘URAMBABAJE GAKONDO’:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO