Impanuro za Dady De Maximo ku mvugo yabaye karande ‘waranyanze’

Dady De Maximo Mwicira Mitari inzobere mu mwuga wo kwerekana imideli mu Rwanda no mu mahanga aracyebura bamwe bagikoresha imvugo z’iki gihe zirangwamo ubupfura bucye, burimo kwikunda kurusha kubana.

Dady De Maximo Mwicira Mitari ukunze kugaragaza ko ubupfura bugenda bucyendera mu bantu muri iki gihe ni mwene Mwicira Silas na Mukamitali Marie Claire.

Umuhanzi,umunyamakuru akaba n’umunyamideli Dady De Maximo akunze kunenga ibyo abona bitagenda neza muri sosiyete Nyarwanda, birimo no guhura n’umuntu akitanguranwa agira ati: “Waranyanze”.

Iyi mvugo kubwa Dady De Maximo abona idakwiriye cyane ko uba utazi ikiri mu mitima y’abo ushinja urwo rwango!...

Ubu ni ubutumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Facebook, aho yagiraga ati:

“Waranyanze? Ese ubundi ngukunda mwo iki wowe warahabaye! Iyo minsi yose maze wenda ntorohewe wari uhari wanyikoreje imitwaro?!!!! Nta hobeee, nta uraho neza mfura mbyifuriza! Ugahitamo Ngo waranyanze?”

Dady De Maximo yongeraho ko bidakwiye gushinja abantu inzangano, cyane ko atari indamukanyo iranga abanyarwanda.
’Waranyanze’ kubwa Dady De Maximo si indamukanyo yagakwiye gukoreshwa
Mu kugaragaza imvugo iboneye yakagombye ukoresha, Mwicira Mitari yavuze ko byibuze hakagombye kujya hakoreshwa ‘Muraho, tuburanyeho’ iyi mvugo ikumvikanishamo ko mwembi murimo, ntawivanyemo.

Kubwa Mitari avuga ko burya n’udakize yahinga umurima we agahuga, ibi bikaba byakagombye kwitabwaho n’impande zombi cyane ko ntaruhare buri wese aba yabigizemo aho kwitana ba mwana.

Dady De Maximo ashishikariza abantu kujya baramukanya neza, imvugo ya ‘waranyanze’ igacika, cyane ko ntacyo waba wangira mugenzi wawe mu gihe n’ibyawe byagushobeye.

Murizo ndamukanyo kandi Mitari abona iyumvikana neza kurusha izindi kuba nziza ari ‘Hobeee’ kuko burya ngo n’ufite ubumuga bwo kutagira amaboko imuruhura umutima.
Dady De Maximo abona ’Hobeee’ ariyo ndamukanyo yakagombye gukoreshwa, wowe ubyumva gute?

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO