Imyaka 10 irashize umunyamakuru Shyaka Clever yitabye Imana, Ibigwi n’amateka byamuranze

Tariki ya 12 Kanama 2010 ni bwo umunyamakuru Shyaka Clever wakoraga ikiganiro cy’imikino kuri radiyo 10 yitabye Imana; ni urupfu rwababaje abakunzi b’imikino. Uyu munsi imyaka 10 irashize uyu mugabo yitabye Imana.

Shyaka Clever yavukiye ahitwa Musana mu Karere ka Luweero muri Uganda ku itariki ya 23 Ukwakira 1978.

Shyaka Claver ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.
Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umurezi mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma akaza gukomereza muri Alliance High School.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka w’2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2005 nibwo Shyaka yatangije ikiganiro cy’amakuru y’imikino kuri radio 10 kiba kinabaye ikiganiro cya mbere cy’imikino kuri radio yigenga mu Rwanda nyuma y’uko hari hamenyereye icya radio Rwanda gusa nabwo inshuro ebyiri gusa mu cyumweru.

Ahagana saa tanu z’amanywa (11:00am) kuwa kane tariki ya 12 Kanama 2010, ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye mu Rwanda, ubwo Shyaka Claver wari umunyamakuru wa siporo kuri Radio 10 yari amaze kwitaba Imana.

Wari umunsi w’akababaro ku bakunzi b’amakuru ya siporo, baba abari bazi Shyaka Claver ndetse n’abamwumvaga bataramubona, ariko bikaba agahebuzo ku muryango we no ku bo bakoranaga.

Kugeza ubu Shyaka Claver ni we wahanze uburyo bwo gukora ibiganiro bukoreshwa hafi ku maradiyo yose mu Rwanda, yaba ayigenga ndetse n’iya Leta.

Shyaka Claver ni we munyamakuru wakoze ibiganiro bya siporo bwa mbere ku maradiyo yigenga.

Mbere hari hamenyerewe ikiganiro cy’iminota 30 gica kuri Radio Rwanda kuwa gatandatu rimwe na rimwe no kuwa mbere, ariko Shyaka Claver ni we wazanye gahunda y’ibiganiro bya siporo bya buri munsi.

Shyaka Claver ni we munyamakuru wa mbere wabashije gukora ikiganiro cya siporo wenyine kikaba cyamara isaha yose kandi gikunzwe, ibi akaba yarabikoze imyaka isaga 3.

Shyaka Claver ni umwe mu bashinze itsinda ry’abafana b’Amavubi (Amavubi Fan Club).

Shyaka Claver ntawe uzibagirwa impano ye yihariye yo kubana neza n’abantu (Sociabilite), gukunda akazi ke bigaragazwa n’ubwitange budasanzwe mu kazi.

Yakoraga ikiganiro cy’imikino cyakunzwe na benshi bitewe ahanini n’amakuru menshi kandi avuganywe ubuhanga yagezaga ku banyarwanda.
Shyaka Claver ntiyatinze kumenyekana cyane ndetse ikiganiro yakoraga kikamara isaha kuva saa sita kugeza saa saba nta mukunzi wa siporo wagicikwaga.

Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.


Imana imuhe iruhuko ridashira

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Shyaka

    Keep resting in peace papa Im proud to be ur first born daughter Izina ryawe nibyo wakoze ntibizibagirana mugihe nyiriho

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO