Imyaka 11 irashize Mama wa AY ukomoka mu Rwanda yitabye Imana

Umuhanzi w’Umuraperi ufite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda AY usanzwe akorera umuziki we mu gihugu cya Tanzaniya yibutse mama we umaze imyaka 11 yitabye Imana.

Ambwene Allen Yessayah usanzwe uzwi ku kazina ka ‘A.Y’ ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ariko usanzwe afite umubyeyi we ukomoka mu Rwanda undi akaba akomoka muri Tanzaniya.

A.Y yavutse tariki 5 Nyakanga 1982 mu gace kitwa Mtwara, aha ni mu Majyepfo y’igihugu cya Tanzaniya.

Uyu muhanzi yatangiriye umuziki mu itsinda rya S.O.G mu mwaka wa 1996, aho yaje kurivamo mu 2002 agatangira kuririmba ku giti cye.

A.Y wibutse nyina kuri uyu munsi, avuga ko hashize imyaka 11 mama we yitabye imana, aho yagarutse ku rwibutso uyu mubyeyi we yamusigiye.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram A.Y yagize ati: “uyu munsi ni umunsi ukomeye cyane kuri njye… Mama wanjye yujuje imyaka 11 yitabye imana… ndakwibuka cyane cyane cyane kandi warakoze kuba warandeze neza… Imana ikubabarire ibyaha byawe, mama wanjye Roho yawe iruhukire mu mahoro.”

A.Y ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu muziki wa Tanzaniya bakunze kwita ‘Bongo Flava’ aho aririmba mu njyana ya Hip Hop, aho ndetse yanahoze ari umwe mu bagize itsinda rya East Coast Army ariko kuri ubu akaba atakiririmo, gusa aracyakorana n’abari barigize barimo n’uwitwa MwanaFA.

Kubura mama we ukomoka mu Rwanda byatumye A.Y agaruka kwivuko ndetse ahasabira umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Umunyana Rehema[Remy], aho iyo mihango yo gusaba no gukwa yabereye i Nyamata kuwa 10 Gashyantare 2018.

Aba bombi nubwo bari bagaragiwe n’ibyamamare binyuranye birimo ibyiganjemo ibyo muri Tanzaniya nka Lady Jaydee, Mwana FA, Salama Jabir, Professor Jay (Joseph Haule), Fid Q n’abandi mu muhango wo gusezerana mu musigiti tariki ya 24 Gashyantare 2018 mu gihugu cya Tanzaniya, ntibyabujijwe guhwihwisa nyuma yaho ko aba bombi batandukanye nubwo muri Gashyantare uyu mwaka yari yizihije umwaka umwe arushinze.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO