Canal+ yizihije isabukuru y’imyaka 30 ikorera muri Afurika

Imyaka 30 irashize ikigo cy’Abafaransa CANAL+ gitangiye gukorera muri Afurika, aho amashusho y’iki kigo abenshi bayakunda ndetse iki kigo kikaba kimaze kuba kimenyabose.
Ikigo cy’Abafansa Canal+ Kuri uyu wa 5 Taliki ya 03 Kamena 2022 nibwo kizihizaga isabukuru y’imyaka 30 kimaze gikorera muri Afurika.
CANAL+ imaze imyaka 10 ikorera mu Rwanda
Ubwo yaganiraga n’itangazamaku umuyobozi wa Canal+ mu Rwanda ariwe Sophie Tchatchoua yagize ati "Reka mfate uyu mwanya nshimire abakiriya bacu by’umwihariko abo dukorana mu Rwanda, kuko babashije kutwizera tugakorana."