Iyo atankura mu byaha sinari kwibukwa ’Mike’ mu buhamya bukubiye mu ndirimbo...
- 13/02/2023 saa 08:56
Imyaka ibaye 40 I Kibeho ku musozi wa Nyarushishi, mu Murenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru ho mu Ntara y’Amajyepfo, habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya ku bakobwa batatu ari bo: Anathalie Mukamazimpaka, Alphonsine Mumureke na Marie Claire Mukangango.
Kibeho ni umujyi muto uherereye mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda. Ni ahantu hamenyekanye cyane igihe habaga amabonekerwa mu mwaka w’ 1981 akaba ari naho hari ishusho ya Yezu ku rwego rwa Afurika ifite icyicaro aho i Kibeho.
Niyo shusho nini ku isi ifite uburebure bwa metero esheshatu (6), ipima ibiro maganacyenda na mirongo itanu (950 kg).
Ayo mabonekerwa afatwa nk’aya mbere akomeye yabaye muri aka gace k’ibiyaga bigari akaba yarabaye mu 1981, kandi yagize ingaruka nziza ku Bakirisitu ba Kiliziya Gatolika, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, dore ko ngo byanatumye i Kibeho haba ahantu hakomeye.
Ndetse n’Akarere ka Nyaruguru karamenyekana ku Isi hose, kugeza ubu hanasurwa na ba mukerarugendo benshi.
Iyo shusho igaragara ahantu hatandatu ku Isi kuko buri mugabane w’Isi ufite ishusho imwe nk’iyo. Umugabane w’Afurika rero ishusho wagennye iri ku musozi wa Nyarushishi uherereye mu murenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo.
Ku italiki ya 28 Ugushyingo mu mwaka w’i 1981, mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ry’i Kibeho habereye ibintu bidasanzwe.
Ubwo hari mu ma saha ya nyuma ya saa sita abana barangije gufungura, ariko bakiri hamwe mu cyumba cy’amafunguro. Alufonsina Mumureke wari ugeze mu kigero cy’imyaka cumi n’itandatu, yumva ijwi ryoroheje rimuhamagara mu Kinyarwanda rigira riti : “Mwana wanjye”. Ubwo na we ahaguruka bwangu akurikira iryo jwi ridasanzwe mu kirongozi, maze abona umugore ufite ubwiza buhebuje amuhagaze imbere.
Yari yambaye umwambaro wera kandi yitwikirije umwenda w’ubururu mu mutwe, ugakomeza ugana inyuma. Ibiganza bye byari bibumbiye mu gituza, ariko intoki zireba hejuru. Nta nkweto yari yambaye.
Alufonsina amubazanya igihunga agira ati : “Uri nde ?” Uwo mugore amusubiza bwangu avuga ati : “Ndi Nyina wa Jambo”. Alufonsina ahagarara yemye nk’ufashwe n’umuriro w’amashanyarazi, agumya kwitegereza uwo mugore, ariko kandi akanibaza uburyo “Nyina wa Jambo” yaje mu kirongozi cy’ishuri ryabo.
Bikira Mariya yongera kumubaza ati : “Ni nde ukunda cyane ?” Alufonsina wari usanzwe ari umwana uvuka mu muryango w’abakristu kandi nawe agerageza kuyoboka iyo nzira, asubiza adatindaganije ati :“Nkunda Imana na Bikira Mariya wabyaye Yezu”.
Mariya yumvise icyo gisubizo, asagwa n’ibyishimo, maze abwira Alufonsina ati : “Nazanywe no kugukomeza, kuko numvise amasengesho yawe”. Yongeraho ati : “Ndifuza ko inshuti zawe zikomera mu kwemera, kuko zitemera bihagije”.
Ubwo Alufonsina yatangiye kuvuga amasengesho yoroheje, naho “Nyina wa Jambo” azamuka ajya ejuru, umwana we agumya kwitegereza uko uwo mubyeyi utagira uko asa arembera. Ibyo byamaze nk’iminota cumi n’itanu.
Abageragezaga kumuvugisha cyangwa se kumunyeganyeza ntibagira icyo bageraho, kuko yari ameze nk’umuntu wafashwe n’ubujeni bukomeye cyane.
Nta muntu n’umwe wemeye iby’ibonekerwa rye, ahubwo bamwe batangiye gukeka ko yarwaye indwara idasanzwe, dore ko avuka i Kibungo, aho Abanyarwanda benshi bavugaga ko haba ibirozi byihariye. Bukeye bwaho, iyo “Ndwara” yongera kumufatira mu cyumba abanyeshuri bararagamo.
Ngo Bikira Mariya yamubonekeye atari umuzungu nk’uko bakunze kumubona ku mashusho. Ahubwo Alufonsina avuga ko atashoboraga kumenya ibara ry’uruhu rwe. Icyo yemeza ni kimwe : uwo mubyeyi yari afite ubwiza butagereranywa.
Nyuma y’ayo mabonekerwa y’ikubitiro, hafi buri wa gatandatu Alufonsina yagumaga kubonekerwa n’uwo mubyeyi. Bamwe bakabifata nk’ukuri, abandi bakavuga ko uwo mwana yasaze .
Ntibyari bimworoheye kugumya kuba ikigeragezo mu bandi bana, dore ko ari bwo yari agitangira umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Nyamara ibyo bigeragezo ntibyatumye acogora ku isengesho, bigera n’aho abandi bana bajya bamuzanira amashapule ngo abasabire umugisha ku Mubyeyi wo mu ijuru.
Igihe cyarageze Alufonsina asaba Bikira Mariya ko yakwiyereka n’abandi, bityo bose bakaboneraho ko ibimubaho atari ibyo yihangishaho. Indi mpamvu yamuteye gusaba uwo Mubyeyi wo mu ijuru kwiyereka n’abandi, ngo ni uko abantu bose bamubazaga utuntu twinshi ku byo abona.
Habayeho n’igihe aho abo bana bararaga habamo ibintu bidasanzwe biteye ubwoba, bituma ababikira bayoboraga iryo shuri bakoresha amazi y’umugisha y’i Lurude, kuko bumvaga ibikangaranya muntu byose bituruka kuri Sekibi.
Ayo mazi amaze gushira, byabaye ngombwa ko basaba Alufonsina ngo azasabe Bikira Mariya amazi y’umugisha w’i Kibeho. Ibyo nabyo byateraga bamwe kwibaza byinshi.
Alufonsina amaze kugeza icyifuzo cye kuri Bikira Mariya cyo kumwinginga ngo aziyereke n’abandi bana, Bikira Mariya yamutumye kuri bagenzi be, ngo ababwire basenge bose, nibwo bamwe muri bo bazahabwa iyo mpano.
Taliki ya 12 Mutarama mu mwaka w’i 1982, Nataliya Mukamazimpaka ngo na we abonekerwa na Bikira Mariya mu cyumba abana bose baryamagamo. Nataliya uyu, yari afite umwihariko wo gukunda cyane Bikira Mariya kuva mu buto bwe, kandi akaba umwana utuje cyane.
Yari ageze mu myaka cumi n’irindwi. Ngo Bikira Mariya yaje ari umugore mwiza cyane; atari umuzungu cyangwa se umwirabura n’ubwo yamubonaga ari nk’umuntu usanzwe, afite umubiri mwiza kandi worohereye cyane.
Akimubonekera, Nataliya yaketse ko abonekewe n’Umutagatifu. Ariko ku mugoroba wakurikiyeho, Bikira Mariya amuhishurira izina rye ati : “Ndi Nyina wa Jambo”.
Ku nshuro ya mbere, ubwo Nataliya yakekaga ko abonekewe n’umutagatifu, Bikira Mariya yamuhamagaye agira ati : “Nataliya mwana wanjye !” Undi na we asubiza adatinze ati : “Karame!” Ubwo Bikira Mariya akomeza ikiganiro amubwira ati : “Nimusenge, nimusenge cyane kuko isi ari mbi. Mukunde cyane ibyo mu ijuru kurusha ibyo mu nsi, kuko biyoyoka vuba cyane.
Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n’imibabaro myinshi kandi ikomeye. Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho. Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y’amazi y’ubuzima.”
Ayo magambo yavuzwe tariki ya 12 Mutarama, yari asobanutse, ariko kandi ateye n’ubwoba. Nataliya yayafashe nk’ubutumwa bukomeye ahawe, bityo n’ubwo yari asanzwe ari umwana ukunda gusenga no kwiyambaza Bikira Mariya, noneho arushaho.
Nataliya yabonekewe na Bikira Mariya mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, nyuma amusezeraho.
Uwa gatatu wabonye Bikira Mariya, ni Mariya Kalara Mukangango. Yatangiye kubona uwo mubyeyi wo mu ijuru tariki ya 2 Mata 1982.
Ugereranije na babiri bamubanjirije, Mariya Kalara yari umukobwa w’inkumi w’imyaka makumyabiri n’umwe. Yakundaga amaraha, kandi ntiyite ku bintu bijyana no gusenga. Yemwe ndetse, yari mu bageragezaga Alufonsina cyane, atanemera habe na mba ibyo by’amabonekerwa.
Nyamara Bikira Mariya amaze kumwiyereka, yarahindutse ku buryo byatangaje abari basanzwe bamuzi. Yahawe ubutumwa bwo kwamamaza ishapule y’ububabare bwa Bikira Mariya.
Mu mabonekerwa cumi n’atanu yagiriwe kugeza mu kwezi k’Ukuboza 1982, Mariya Kalara yabwirwaga ko isi igenda nabi cyane, ko u Rwanda rugeze ahakomeye, bityo abantu bakaba bagomba gusenga cyane no guhinduka. Ngo uwa mbere ayo magambo yahinduye ni Mariya Kalara ubwe.
Umwaka wakurikiye intangiriro y’ibonekerwa waranzwe n’ukwiyongera kudasanzwe kw’abavuga ko babonekerwa. Haba i Kibeho, cyangwa hirya no hino mu Rwanda, abo bantu bagendaga bapfupfunuka nk’ibihumyo. Ibyo byatumaga abantu benshi bibaza niba iryo bonekerwa atari amarangamutima n’ihururu.
Taliki ya 28 Ukwakira 1982, ni ukuvuga nyuma y’umwaka umwe gusa, abo bene kubonekerwa bari bageze kuri cumi na bane, naho nyuma y’imyaka ibiri, bari mirongo itatu na batatu!
Ibindi bimenyetso bikomeye, ni nko gusiba kurya no kunywa igihe kirekire. Abo bana babikoraga bakurikiranwa n’abaganga hamwe n’abandi basobanukiwe n’iby’ubuzima, bakemeza ko ibyo bintu ari indengakamere.
Byabaye ngombwa ko ubwo buyobozi bugenda gahoro gahoro, kugeza ku cyemezo ndakuka cyatangajwe tariki ya 29 Kamena 2001 n’uwari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, ari nayo paruwasi ya Kibeho ibarizwamo.