Imyaka 8 irashize Hirwa Henry yitabye Imana, Hari umurage yasize

Hari ku wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2012, niubwo inkuru itari nziza yageraga ku bakunzi b’umuziki ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko uwahoze ari umuhanzi ndetse akaba ikirangirire Hirwa Henry wamenyekanye muri KGB yitabye Imana arohamye muri Muhazi.

Hirwa Henry yahoze mu itsinda rya Kigali Boys benshi twamenye nka KGB, ni itsinda ryahinduye umuziki Nyarwanda haba mu miririmbire ndetse no mu mbyino; uwavuga ko bari bayoboye umuziki mu myaka ya 2003-2010 ntiyaba ari kure y’ukuri.

Hirwa kandi yari musaza wa Nyampinga w’u Rwanda 2012 Miss Kayibanda Aurore, yitabye Imana mu mwaka yari yatowemo; uyu Nyampinga usigaye wibera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ubu ntahwema kuririra umuvandimwe we.

Uko byagenze ku munsi w’urupfu rwe...

Umwe mubo bari bari kumwe yavuze ko bageze ku kiyaga cya Muhanzi Henry akazana igitekerezo cyo koga bakina Volleyball mu mazi. Akomeza avuga ko baje guhita batangira gukinira uwo mupira w’amaboko mu mazi, nyuma buri wese agakomeza yoga uko ashaka.

Avuga ko we yaje guhita ajya mu byo gushakira abo bari kumwe icyo kunywa. Avuga ko ubwo yazaniraga Henry icyo kunywa yamushatse akamubura, nuko akabaza abo bari kumwe bakavuga ko bamubonye yoga.

Avuga ko ubwo ari bwo batangiye gukuka umutima bibaza aho yaba yagiye.
Ngo ni bwo bahise batangira kumushakisha boga bagana aho yari ari, kandi ngo ntihari na kure kuko hari mu nkengero z’ikiyanga mu metero zitarenze 20; ni bwo rero umuntu umwe yaje kumwumva maze aramuzamura.

Bakimara kumuzamura ngo bamukoreye ubutabazi bw’ibanze bashoboye, bamuha umwuka bamurutsa amazi yari yanyoye ariko bakabona atazanzamuka.
Ibyo byose binaniranye bahise bigira inama yo kumujyana kwa muganga i Rwamagana, bahagera mu minota 30 bavuye i Kayonza aho bari bari.

Ubwo bagendaga mu modoka bakomeje kumuha ubutabazi bw’ibanze ariko bakigera kwa Dogiteri yababwiye ko yashizemo umwuka, atagihumeka.

Ubuzima bwa Henry

Yitwaga Hirwa Henry, akaba mwene Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive.
Yavutse ku wa karindwi Kamena 1985 (yitabye Imana afite imyaka 27), avukira i Bujumbura mu Burundi. Ni umwana wa kabiri mu bana bane b’uyu muryango. Ni we wari umuhungu wenyine.

Imfura mu muryango we ifite imyaka 30, bucura akagira imyaka 20 ari na we Nyampinga w’u Rwanda 2012 Mutesi Aurore.

Amashuri abanza yayatangiriye i Burundi aza kuyakomereza i Gikondo ari na ho yayarangirije. Ayisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Kabuga (APERWA), aza gukomereza i Gikondo ayasoreza kuri APAPE.

Yize umwaka umwe muri Kigali Institute of Management (KIM). Yateganyaga gukomeza amashuri ye muri Mutarama 2013.

Kwinjira mu buhanzi kwa Henry byatangiye ubwo yabyinaga mu itsinda rya ‘Cool Friends’. Yaje kuza guhura na Skizzy na we wari muri iri tsinda ariko we aririmba, nuko biza kurushaho gukomera ubwo bazaga guhurira mu ishuri rimwe kuri APACE.

Rurangwa Gaston uzwi ku izina rya Skizzy, yavuze ko uku guhura ari bwo baje kwisangamo impano ndetse babiganiriza na mugenzi wabo MYP bahitamo gushinga itsinda baryita KGB-Kigali Boyz.

Indirimbo ya mbere bakoze yitwa “Abakobwa b’i Kigali” basohoye mu 2003. Iya nyuma baherukaga gusohora ni iyitwa “Bibi”. Skizzy avuga ko bari bamaze gukora indirimbo zirenga 30.

Umurage wa Henry muri muzika Nyarwanda ugaragarira cyane mu ruhare bagize rwo kuzamura muzika Nyarwanda we n’abagenzi be. ndetse n’impinduramatwara y’umuziki ugezweho benshi batangiye gukunda bitewe n’imyandikire.

KGB bamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo;Arasharamye,Bibi,Karaga,Uko tubigenza ndetse n’izindi nyinshi.

Hirwa Henry yari inshuti ikomeye ya mushiki we Miss Aurore Kayibanda

Kigali Boys(KGB) bari bafite izina rikomeye ritazibagirana.. Uhereye i bumoso ni MYP, Skizzy ndetse na Nyakwigendera Hirwa Henry

Imana ikomeze imuhe iruhuko ridashira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO