Imyaka ni imibare! Gerard Piqué akomeje gukina mu nyana nka nkungu nyuma yo gusohokana n’umukunzi we mushya arusha imyaka 12

Myugariro umaze imyaka myinshi akinira ikipe ya FC Basrcelona Gerard Pique akomeje kwishimira urukundo nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umufasha we Shakira.
Uyu mugabo urusha umukunzi we imyaka 12 yagaragaje ko imyaka ari imibare nyuma yo gusohokana umukunzi we bakajya kuryoshya ubuzima aho aba bombi bari mu gihugu cy’Ubufaransa mu Mujyi wa Paris.
Pique ntabwo yigeze aheranwa n’agahinda nyuma yo gutandukana na Shakira ahubwo yahise abona urukundo rushya aho bivugwa ko umukobwa bakundana witwa Clara uyu mugabo amurusha imyaka 12.
Pique yari yasohokanye n’umukunzi we mushya muri Restora ikomeye cyane iherereye I Paris mu gihugu cy’Ubufaransa