Imyiteguro ya CHOGM irakomeje..Leta yakajije ingamba zo gukumira Coronavirusi

Hamaze iminsi havugwa isubikwa ry’ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’imyidagaduro n’inama hirya no hino ku isi kubera impungenge z’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19. Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko imyiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth yo ikomeje.

Mu kiganiro yagiranye n’abikorera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Claire Akamanzi Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), yagaragaje ko nubwo icyorezo cya COVID19 giteye impungenge muri iki gihe, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje imyiteguro y’iyo nama ari nako inakurikiranira hafi aho ikibazo cya Coronavirus cyerekeza.

Akamanzi yashimangiye ko hagendewe ku gihe kibura ngo inama ya CHOGM iteranire i Kigali, kugeza ubu u Rwanda na Commonwealth muri rusange basanga nta mpamvu n’imwe yatuma imyiteguro y’iyo nama idakomeza.

Akamanzi avuga ko mu kwezi kwa kane ari bwo bazafata umwanzuro ku nama iteganyijwe ya CHOGM barebye uko indwara ya coronavirus izaba yifashe, ariko ko kwitegura iyo nama byo bikomeje.

Biteganyijwe ko inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bigize umuryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM izabera i Kigali hagati ya tariki 21 na 28 Kamena 2020, ikazitabirwa n’ababarirwa hagati y’abasaga 7000-10.000.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yateganyije miliyari 20 z’amafranga y’u Rwanda mu myiteguro yo kwakira iyi nama ya CHOGM.

RDB ivuga ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi nama, harimo n’imishinga y’ishoramari izahasinyirwa ibarirwa muri miliyoni 700 z’amadorari ya Amerika.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO