Imyitwarire ya Kim Kardashian n’umuvandimwe we Khloe ikomeje gutungura benshi (AMAFOTO)

Kuvuga Kim Kardashian na Khloe Kardashian muri Leta zunze ubumwe z’America abenshi bahita bumva abanyamidelikazi bakomeye muri iki gihugu,by’umwihariko bakaba n’abavandimwe gusa aba bakomeje gutungura isi yose kubera imyitwarire yabo cyane cyane mu bijyanye n’imyambarire yabo.

Kim Kardashian n’umuvandimwe we Khloe amafoto yabo yazengurutse ku mbugankoranyambaga agaragaza aba bombi baryohewe n’ubuzima mu myambaro ya bikini aho bari ku birwa bya Turks na Caicos.

Bikomeje kuvugwa ko aba bavandimwe bagiye kuri ibi birwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 38 y’amavuko Khloe Kardashian uherutse kuzuza iyi myaka.

Kubera amafoto yabo abantu benshi bakomeje kwibaza uburyo aba bavandimwe b’ibyamamare ku isi batajya basaza ndetse bagahorana itoto ku buryo bukomweye.

Magingo aya Kim Kardashian afite imyaka 41 y’amavuko naho umuvandimwe we Khloe Kardashian akagira imyaka 38 y’amavuko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO