Abafana ba Rayon na komite nshya bakusanyije arenga 13M yo gufasha ikipe

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa 2 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bw’inzibacyuho buyobowe na Murenzi Abdallah bwateranyije bamwe mu bafana ndetse n’abanyamuryango ba Rayon Sports bayiba hafi, maze hakusanwa arenga miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka ikipe.

Iyi nama yari yahuje abayobozi b’amatsinda y’abafana (Fan Clubs) ndetse na bamwe mu b’imena ba Rayon Sport aho bari bahujwe n’abayobozi b’iyi kipe mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo iyi kipe imazemo iminsi.

Amakuru agera kuri Genesis Tv arahamya ko hakusanyijwe arenga gato miliyoni 13 z’amafaranga, aho bateganya kugura abakinnyi babiri bakomeye bazaba bavuye hanze y’u Rwanda by’umwihariko b’abanyamahanga, bazaza kuziba icyuho cy’abavuye muri iyi kipe.

Ubuyobozi bushya bw’inzibacyuho bwashyizweho na RGB mu minsi ishize, bufite akazi kenshi ko kugarura Rayon Sport mu murongo yari isanzwe irimo. Aba bamaze iminsi bagirana inama n’abaterankunga barimo Skol ndetse n’abandi bagomba kwitabazwa kugira ngo babafashe kuva mu myenda ndetse no kwiyubaka mu mwaka utaha w’imikino.

Rayon Sport yabuze abakinnyi benshi bakomeye barimo Kimenyi Yves, Rutanga, Irambona, Iragire Said, Niyonzima Ally, Yanick Bizimana, Sarpong Michael ndetse n’abandi bagiye bagurishwa.

Abakunzi ba Rayon Sport barifuza kubona ikipe yabo iva mu mwobo yarimo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO