Inama ya Lion Imanzi ku bantu b’ibyamamare bigira ‘Akaraha kajyahe’
- by BONNA KUKU
- 26/08/2021 saa 08:53

Habamenshi René Maurice wamenyakanye nka Imanzi Lion yakebuye bamwe mu bantu bamamara nyuma bagashaka kwigira ukundi kuntu birengagije ko guca bugufi ariyo nsinzi.
Uyu mugabo wavutse mu 1972 abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yakebuye bamwe mu byamamare bikunze kwirara bitewe n’igikundiro byahawe.
Yagize ati “Kwamamara kuri iyi si ntibizagutere kwishyira hejuru ngo wigire "akaraha kajyahe".
Akomeza avuga ko umuntu wese akwiye guca bugufi agashimira Imana iba yaramuhaye iyo mpano yo gukundwa na benshi.
Ati “Jya uca bugufi, ushimire Imana ukesha impano ikundwa na benshi n’igikundiro kibatera kukwiyumvamo kurusha benshi muyihuje.”
Kwamamara kuri iyi si ntibizagutere kwishyira hejuru ngo wigire "akaraha kajyahe". Jya uca bugufi, ushimire Imana ukesha impano ikundwa na benshi n'igikundiro kibatera kukwiyumvamo kurusha benshi muyihuje. #RwOT
— Lion Imanzi (@LionImanzi) August 26, 2021
Imanzi Lion avuga ko umuntu wese yagaciye bugufi agashimira Imana yamuhaye igikundiro