Thailand:Inda nini yishe ukuze umukobwa mwiza w’ikimero yahitanwe nibiryo

Muri Thailand umukobwa w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga yitabye Imana afite imyaka 27 nyuma yo kuryana ibiryo umururumba bikamuviramo kujya muri koma bityo aza kwitaba Imana amaze amezi atandatu muri koma.

Nk’uko byatangajwe n’umuryango we , Arisara Karbdecho, ni umukobwa w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, yapfuye nyuma yo kugwa muri koma mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uyu mukobwa unakora ibyo kumurika imideli wo muri Thailand,ngo yanizwe n’inyama z’ingurube n’umuceri ari kurangiza ifunguro rye muri Werurwe.


Kuwa 6 Kamena,nibwo Arisara yitabye Imana , nyuma yo kumara amezi menshi muri Koma.

Nyina Supicha, ufite imyaka 57, yasobanuye uburyo umukobwa we yakoraga byose yihuta kandi akaba ariko byari bimeze ubwo yarimo kurya ifunguro rye vuba, ibiryo biramuniga mu muhogo.

Arisara uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Alicebambam, yahise ajyanwa mu bitaro ariko abaganga bavuga ko “yatinze iminota icyenda” kuko ubwonko bwe bwari bwarabuze oxygen nyinshi.

Inshuti ya Arisara yitwa Sirikanda Chaiburut yatangaje ko icyunamo cyo kwibuka uyu mukobwa cyagejeje ku ya 10 Kamena.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO