Indege y’u Burusiya yasekuranye na Drone ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Amakuru aramutse avugwa aremeza ko indege y’u Burusiya yambaranye na Drone ya Leta Zunze ubumwe za Amerika ku munsi wo kuwa Kabiri hejuru y’inyanja y’umukara aho izi ndege zagonganiye mu kirere gisanzwe kigenzurwa na OTAN.

Umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe ingabo za Amerika zirwanira mu kirere bwana James Hecker yasobanuye ko Drone ya Amerika yari mu bikorwa bisanzwe mu kirere ubwo yangizwaga n’indege y’u Burusiya.

Mu magambo ye yagize ati “Ni igikorwa kibi kandi kitari icya kinyamwuga ku ruhande rw’u Burusiya bwateje igongana ry’indege zombi.”

Kuri ubu hari abavuga ko nyuma y’igongana hagati y’izi ndege hashobora kuvuka ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi yaba Amerika cyangwa Uburusiya gusa biriko gutekerezwa ko hashobora gushyirwa ibiganiro kugirango hirindwe ibibazo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO