India:Kuri Saint Valantin Leta y’u Buhinde yasabye abaturage kuzahobera inka mu rwego rwo kwisanisha n’Aba Hindu

Kuwa 14 Gashyantare hirya no hino ku Isi abantu bazaba barimo kwizihiza umunsi wa Saint Valantin aho uyu munsi wahariwe cyane abakundana gusa Leta y’u Buhinde yasabye abaturage kuzahobera inka mu rwego rwo kwisanisha n’Aba Hindu kuri uwo munsi.

Ubusanzwe umunsi wa Saint Valantin ni umunsi uba ufite byinshi usobanuye cyane hagati y’abakundana ndetse usanga benshi bategura impano zitandukanye kugirango batungure abakunzi babo icyakora mu gihugu cy’u Buhinde ho bitandukanye kuko Leta y’iki gihugu yasabye abantu kutazibanda cyane ku rukundo.

Leta y’u Buhinde yasabye abaturage kuzahobera inka dore ko bimenyerewe cyane ko bikorwa nabo mu bwoko bw’aba Hindu muri iki gihugu.

Mu gihugu cy’u Buhinde Abahindu bemera ko inka ari inyamanswa zitagira icyaha ndetse bo kuri Saint Valantin bafata umwanya wo kuzihobera bijyanye n’Umuco wabo ndetse byose biri mu ndangagaciro zabo.

Leta y’iki gihugu mu itangazo yashyize hanze yatangaje ko kuri uyu munsi abaturage benshi bazishimira guhobera inka kandi ngo bizazana umunezero ukomeye kuri bo.

Leta y’u Buhinde yasabye abaturage kuri Saint Valantin kuzahobera inka mu rwego rwo kwisanisha n’abaturage bo mu bwoko bw’Aba Hindu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO