Indirimbo Katapilla ya Bruce Melodie iri mu zikunzwe kuri RFI Musique

Indirimbo Katapilla y’umuhanzi Bruce Melodie yaje mu zikunzwe mu kiganiro cyitwa Afro-club gica kuri Radio mpuzamahanga y’Abafaransa ya RFI.

Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ku itariki ya 2 Kamena 2021 nibwo yari yasabye abamukurikira basaga ibihumbi 542 kuri Instagram ye guhitamo Indirimbo agomba gusohora mbere y’uko amurika alubumu ye nshya yitwa Chapter 12:21.

Nyuma y’igihe kitarenze icyumweru kimwe gusa mu ndirimbo eshatu zirimo “Jioni , Ndagatora na Katapilla" iyakunzwe na benshi yari imaze kumenyekana aho mu bitekerezo bigera ku bihumbi 2.994 abenshi bahisemo indirimbo Katapilla kugeza ubu iyi ndirimbo iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda.

Indirimbo Katapilla n’indirimbo y’urukundo aho Bruce Melodie aba ashaka gutanga ubutumwa bwagera kuri buri mugabo wese ufite uwo akunda amusezeranya ko azamubera umurinzi cyangwa umutamenwa (Katapilla) ugenekereje iryo jambo mu giswahili biba bisobanura ko azamubera urutare kandi ko azamurinda icyashaka kumuhungabanya cyose .

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Element naho amashusho atunganywa na Meddy Saleh .kugeza ubu imaze kureba n’abasaga miliyoni imwe na 600 kuri youtube .

Katapila kandi nyuma yo gukundwa tubibutse ko yaje mu ndirimbo zikunzwe mu kiganiro Afro-Club gica kuri Rfi Musique aho iri kumwe n’indirimbo z’abandi bahanzi bakomeye hano muri Afurika .

https://musique.rfi.fr/musique-africaine/20210818-afro-club-le-hit-platines-mimie-toofan-bruce-melodie

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO