Indirimbo Wizkid yakoranye na Justin Bieber yaciye agahigo kuri Shazam

Ikigo gicuruza umuziki kuri murandasi cyo muri Amerika kizwi nka Shazam cyatangaje ko indirimbo Essence y’umuhanzi Wizkind wo muri Nijeriya yaciye agahigo ko kuba ariyo iri gushakishwa cyane ku mbuga zayo.

Iyi ndirimbo Essence ubwo Wizkid yayikoraga bwa mbere yayikoranye n’umuhanzikazi Tems Baby wo muri Nijeriya, gusa yaje kuyisubiranao n’icyamamare Justin Bieber cyo muri Amerika, ibi bikaba biri mu byatumye ikundwa cyane. Kugeza ubu iyo ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga miyoni 5 n’ibihumbi Magana atanu kuri youtube.

Mu butumwa ubuyobozi bwa Shazam bwageneye Wizkid bubinyujije kuri Instagram bagize bati “Turagushimira cyane Wizkid, twifuzaga kukumenyesha ko indirimbo yawe Essence na Justin ubu ariyo yaciye agahigo ko gushakwa cyane ku mbuga zacu za Shazam."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO