Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Mu bihembo biteganijwe gutangwa muri kiss summer awards 2022 harimo n’indirimbo yahize izindi ndirimbo ikazirusha igikundiro muri rubanda rwihebeye muzika Nyarwanda.
Bimaze kumenyerwa ko mu bihembo bitandukanye bigenerwa abahanzi haba hagomba kugaragaramo igihangano cyahize ibindi ubwiza dore ko aricyo gikorwa nyamukuru umuhanzi agira Kandi kikamenyekanisha nibyo akora mu buzima bwa buri munsi.
Abenshi bakunze kwibaza ikigenderwaho cyangwa igikurikizwa iyo hatorwa igihangano runaka,gusa abenshi kuri ubu iyo bagiye kutora igihangano bakunze kureba imibare ifatika igihangano gifite ku mbugankoranyambaga binyuze kuri interineti.
Impaka ni nyinshi yewe abantu bacitse ururondogoro bibaza indirimbo ikwiye guhigika izindi dore ko zose ari indirimbo zatitije umujyi muri uyu mwaka wa 2022.
Mu ndirimbo eshanu zigomba gutoranywamo imwe yakunzwe cyane hagaragaramo indirimbo ebyiri z’abahanzi bakizamuka aribo Chrissy eazy na Afrique