Indirimbo za R. Kelly zasibwe ku rubuga rwa You Tube

Muri iyi minsi ntabwo bikiri igitangaza kumva inkuru mbi zivuga ku muhanzi w’icyamamare Robert Kelly uherutse guhamwa n’ibyaha byo gusambanaya abakobwa bataruzuza imyaka y’ubukure aho ubu urubuga rwa You tube rwamaze no gusiba cano (Channel) ze.

Shene ebyiri za R. Kelly zavanywe kuri YouTube ni RKellyTV na RKellyVevo, abayobozi ba YouTube bakaba bagize bati “icyemezo twagifashe mu rwego rwo kubahiriza amahame y’umuremyi wacu” nk’uko bivugwa mu nkuru yanditswe na BBC.

Nyuma y’icyo cyemezo, R. Kelly ntazongera kubasha gufungura indi shene kuri YouTube, ariko indirimbo ze zisanzwe kuri YouTube zizagumaho.

Indirimbo ze kandi zizakomeza kumvwa kuri murandasi mu buryo bw’amajwi (audio-streaming service), kandi amashusho y’indirimbo ze ashyirwa kuri YouTube n’abandi bantu na zo zizagumaho.

Si ubwa mbere YouTube ifata icyemezo cyo kuvanaho shene z’abantu runaka nyuma yo guhamwa n’ibyaha.

Mu minsi ishize yavanyeho shene ya Larry Nassar, umutoza w’imikino ngororamubiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu urubyiruko yatozaga rubarirwa mu magana.

R. Kelly azakatirwa muri Gicurasi umwaka utaha, akaba ashobora kurangiriza ubuzima asigaje ku isi mu buroko.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO