Indyarya ihimwa n’indyamirizi Ten hag ahisemo guhima Cristiano Ronaldo

Umutoza w’Umuholandi utoza ikipe ya Manchester United ariwe Erik Ten Hag yamaze gufata umwanzuro ukomeye wo gushyira ku ntebe y’abasimbura Cristiano Ronaldo ukomeje kwigira akari aha kajya he, ndetse uyu mwanzuro uzubahirizwa ku mukino iyi kipe ifitanye na Brighton&Hove Albion kuri iki cyumweru.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 37, ntabwo yabashije kugaragara mu mwiherero iyi kipe yakoreye I Bangkok na Australia kubera impamvu z’umuryango we ndetse yabashije gukina iminota 45 gusa mu mukino bakinaga na Rayo Vallecano.

Umutoza Ten Hag yatangaje ko uyu mukinnnyi kubera kudakina imikino myinshi bigaragara ko urwego rwe rukiri hasi ndetse biragoye ko zazabanza mu kibuga ubwo bazaba bahanganye na Brighton.

Ten Hag arashaka gukomeza gukoresha abakinnyi be batatu ba mbere barimo Jadon Sancho, Anthony Martial na Marcus Rashford bamukoreye akazi mu mwiherero wabanjirije shampiyona.

Byitezwe ko uyu mukinnyi atazabyakira neza kuko yarakaye muri Werurwe ubwo uwari umutoza w’agateganyo wa United, Ralf Rangnick yamwicazaga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO