Agahugu katagira Umuco karacika umuhanzi Maguru agaragaje uruhare rw’umuziki...
- 12/05/2022 saa 15:56
Umunyamideli Ingabire Kenny wanegukanye ikamba rya Miss High School 2016 yambitswe impeta y’urukundo n’umusore bakundana amusaba ko yazamubera umugore.
Uyu mukobwa udakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga amakuru y’uko yambitswe impeta twayakuye mu nshuti ze za hafi zagiye zerekana amashusho amwerekana ari mu byishimo n’umukunzi we nyuma yo kumwambika impeta.
Muri ayo mashusho hari handitseho amagambo amwifuriza guhirwa mu rukundo dore ko yanyuzagamo agasomana n’uwo musore bitegura kurushinga.
Miss Ingabire Kenny yabaye Miss High school muri 2016 ahagarariye ikigo cya Excella, yatowe taliki ya 4 Kanama mu birori byabereye muri Kigali Serena Hotel.
Uretse kuba yarabaye Miss High school uyu mukobwa yubatse n’izina mu kumurika imideli aho yagiye agaragara mu bitaramo bitandukanya byo kumurika imideli mu Rwanda harimo nka Kigali Fashion week, Rwanda culture fashion show n’ibindi.
Inshuti ze zamwifurije kuzahirwa mu rukundo
Ingabire Kenny yabaye Miss high school 2016
Yegukana ikamba yari yahigitse abarimo Miss Naomie
Ingabire Kenny yabaye Miss High School ahagarariye ikigo cya Excella