Ya Ngagi ‘Ndakasi’ yamamaye ku Isi kubera Selfie yapfuye

Imwe mu ngagi ziri muri selfie yageze kuri benshi yafashwe n’umwe mu bazitaho yapfuye, nk’uko byemezwa n’ikigo Virunga National Park cyo muri DR Congo.

Iyi ngagi yitwa Ndakasi, yazize “uburwayi yari imaranye igihe ariko bukayimerera nabi vuba vuba” nk’uko iyi parike ibitangaza.

Ivuga ko “yapfuye iri mu maboko y’uwakundaga kuyitaho akaba n’inshuti yayo y’igihe kinini, Andre Bauma”.

Mathieu Shamavu, wita ku ngagi mu birunga ku ruhande rwa DR Congo, ni we wafashe iyi selfie n’izi ngagi ebyiri mu 2019. Avuga ko kuri iyi foto Ndakasi ari ingagi iri ibumoso ku ifoto, ko yapfuye ifite imyaka 13.

Igihe iyi selfie yafatwaga, umuyobozi wungirije w’iyi parike yabwiye BBC ko izi ngagi zikunda kwigana aba bakozi bazitaho kuva ari ntoya.

Ndakasi n’ingagi iri ibumoso, yapfuye ifite imyaka 13.
Yapfuye iri mu maboko y’uwakundaga kuyitaho Andre Bauma

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO