Ingengo y’imari ya Kiyovu Sport y’umwaka utaha yiyongereyeho Miliyoni 123

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Kanama 2020 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo habereye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Kiyovu Sport barenga gato 100, aho yitabiriwe n’abayobozi b’iyi kipe n’abandi banyamuryango.

Iyi nteko rusange ya Kiyovu Sport yari ifite intego zitandukanye aho ku murongo w’ibyigwa harimo no kubwira abanyamuryango ibyagezweho mu mwaka ushize w’imikino, ibiteganyijwe kugerwaho mu mwaka utaha ndetse no kwakira abanyamuryango bashya.

Vc Perezida wa Kiyovu Sport Ntarindwa Theodore yabwiye abitabiriye inama ko uyu mwaka ikipe yabo yakoresheje amafaranga agera kuri Miliyoni 76 yiyubaka aho yavuze ko 30% yatanzwe n’Umujyi wa Kigali wabateye inkunga, P Perezida Francois atanga 20%, Umunyemali Juvenal atanga 16% Vc Perezida Theodore atanga 12% andi ava mubandi bakunzi b’iyi kipe.

Ikipe ya Kiyovu Sport mu mwaka utaha w’Imikino wa 2020/2021 izajya yishyura imishahara ingana na Miliyoni 13 z’amafaranga y’U Rwanda ku bakinnyi ndetse n’batoza buri kwezi.

"Mu mwaka ushize w’imikino Kiyovu Sport yakoresheje amafaranga angana na miliyoni 144 mu kwitegura shampiyona nkuko" Twizere Bernard DG wa Kiyovu Sport.

Ingengo y’imari Kiyovu Sport izakoresha mu mwaka utaha w’Imikino yiyongereyeho miliyoni 123. Imishahara y’abakinnyi ndetse n’abatoza izahwana na miliyoni 142,600,000, Uduhimbazamusyi duhwane na miliyoni 30,000,000 Gutegura imikino imwe n’imwe hazakoreshwa miliyoni 35,000,000 Ibindi n’ibindi ndetse n’amadeni bizahwana na miliyoni 60,000,000. Bivuze ko ingengo y’imari Kiyovu izakoreha uyu mwaka ihwanye na Miliyoni 267,600,000.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO