Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda’, INMR zamaze kwimurira ikicaro mu karere ka Huye

‘Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda’, INMR, zamaze gushinga ibindiro mu karere ka Huye nk’ikicaro gikuru ubusanzwe cyabarizwaga I Kigali.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2019, ni bwo bimwe mu bigo bya leta byoherejwe na Guverinoma y’u Rwanda gukorera mu Karere ka Huye byahageze muri gahunda yo kuhashinga ibyicaro byabyo bikuru.

Umwanzuro wo kohereza bimwe mu Bigo bya Leta gukorera mu Ntara wafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019 iyobowe na Perezida Kagame Paul.

Iyo nama yemeje iyimurwa ry’ibigo bimwe na bimwe bya Leta byakoreraga mu Mujyi wa Kigali, bikajya mu mijyi iwunganira n’uturere dutandukanye.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda bwasohoye itangazo ko icyicaro cyacyo cyatangiye gukorera i Huye.

Riragira riti “Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda kiramenyesha abakigana ko guhera ku wa mbere tariki ya 16 Ukuboza 2019 cyimuriye Icyicaro Gikuru mu Karere ka Huye, ahasanzwe hakorera Ingoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda, kuri aderese SH4 ave.”

Kwimura bimwe mu bigo bya Leta byakoreraga i Kigali ni umwe mu myanzuro y’umwiherero wa 14 w’abayobozi, ugamije guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali.

Ibindi bigo bitegerejwe mu Mujyi wa Huye birimo Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC); Ishami ry’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA); Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) n’Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’imyuga (WDA).

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO