Inkende iri bupfe ibiti byose biranyerera Chelsea yisasiwe na Everton iri mu zimanuka

Ikipe ya Chelsea ikomeje guca mu bihe bikomeye dore ko noneho yatsinzwe n’umwana yajugunye ariwe Frank Rampard kuri ubu urimo gutoza ikipe ya Everton yaje gutsinda Chelsea 1-0.

Iyi kipe ubusanzwe ibarizwa mu mujyi wa Londre haherereye amakipe arimo Arsenal, Tottenham, Westham United n’andi atandukanye.

Ikipe ya Chelsea nyuma yo kugira ikibazo cy’umuherwe wayo Roman Abramovich kuri ubu ibintu ntabwo bimeze neza dore ko ikomeje gutsindwa cyane.

Mu mukino wabaga mu mpera z’iki cyumweru iyi kipe yakinnye na Everton yari ku mwanya wa 18 ku rutonde rwa shampiyona y’Ubwongereza, Everton kandi irimo gutozwa n’umunyabigwi ukomeye mu ikipe ya Chelsea ariwe Frank Rampard.

Ikipe ya Everton yaje kuba itsinda Chelsea igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 47 w’umukino gitsinzwe na Richarlison.

Nyuma y’iyi tsinzwi byashize ku gitutu iyi kipe aho isigaye irusha amanota atatu gusa Arsenal ikomeje kuyirya insataburenge.

Ikipe ya Chelsea yari yabanje mu kibuga abakinnyi bakurikira:

Mendy
Aziplicueta
Thiago Silva
Rudiger
James
Roftus Cheek
Jorginho
Alonso
Mount
Havertz
Werner.

Dore uburyo Chelsea yatsinzwe igitego

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO