Inkingo nshya za virusi ya Ebola zashyizwe hanze

Inkingo nshya za virusi ya Ebola zakozwe ku bufatanye na kaminuza ya Oxford zigiye gutangira kugeragerezwa ku bantu guhera uyu munsi.

Iyi kipe ya kaminuza ya Oxford yagize uruhare rukomeye mu gukora inkingo za koronavirusi zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

Uru rukingo rwa Ebola rwahawe izina ChAdOx1 biEBOV ndetse rukoranye ikoranabuhanga nk’iryakoreshejwe bakora inkingo za koronavirusi.

Izi nkingo za Ebola ziteganyijwe gukoreshwa muri Zaire na Sudan ahari ibice byibasiwe na Ebola kurusha ahandi.

Iri gerageza ry’izi nkingo riri gukorerwa ku bantu 26 bari mu cyiciro cy’imyaka hagati ya cumi n’umunani (18) na mirongo itanu n’itanu (55) ndetse bazagenzurwa igihe kingana n’amezi atandatu (6).

Irindi gerageza ry’uru rukingo riteganyijwe gukorerwa muri Tanzania mu mpera z’uyu mwaka wa 2021.

Amakuru dukesha Daily Mail avuga ko biteganyijwe ko abarwayi ba Ebola batangira gukingirwa guhera uyu munsi naho ibisubizo by’ibizava mu bushakashatsi bikazasohoka hagati mu mwaka wa 2022.

Ibyo baziga muri ubu bushakashatsi ni ubuziranenge bw’uru rukingo, ingaruka ku baruhawe, ingano nziza yarwo bagomba gutanga n’igihe cyiza cyo guhabwa urukingo rwa kabiri.

Biteganyijwe ko amagerageza ya nyuma azakorwa aziga ku buryo uru rukingo ruhangana na Ebola mu isi yo hanze.


Abafite ibyago byinshi byo kwibasirwa na Ebola nibo bazaheraho bakingira

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO