Inkomoko ya Basketball yavumbuwe kubera urubura – Igice cya mbere

Umukino w’intoki wa Basketball ku isi, ni umukino ukunzwe cyane ku rwego rwo hejuru, dore ko uza mu mikino ine kuri ubu abahanga bahamya ko irebwa n’abantu benshi ku Isi. Muri iyi nkuru yacu tugiye kugaruka ku gice cya mbere cy’amateka yawo, aho watangiriye aho ugeze ubu, ubutaha tuzagaruke mu gice cya kabiri tuzavuga ukuntu uyu mukino wageze mu Rwanda.

Umukino wa Basketball ku isi watangijwe na Dr. James Naismith m’Ukuboza 1891, muri Kaminuza ya Springfield, Massachusetts, yashakaga umukino abanyeshuri bajya bakinira mu nzu mu gihe cy’ubukonje kuko iyo bwazaga baburaga ahantu bakinira bitewe n’imikino yabaga ihari itarabemereraga kuyikinira mu nzu.

Dr James Naismith wahimbye umukino wa Basketball ku isi ni muntu ki mu magambo magufi?

Dr. James Naismith yavutse tariki 6 Ugushyingo mu 1861, avukira muri Almonte mu majyaruguru ya Canada kuri ubu hitwa Mississippi Mills. Naismith yabaye imfubyi akiri muto.
Naismith yakuze arerwa na Nyirasenge ndetse na Nyirarume imyaka myinshi, amashuri ye abanza yayigiye mu kigo cyitwa Bennies Corners hafi ya Almonte agace bari batuyemo, amaze gutsinda yiyandikisha mu ishuri ryisumbuye, muri Ontario, ari naho yarangirije mu 1883.

Naismith yabonye impamyabumenyi ya BA mu myigire yo gukoresha abanyeshuri siporo mu 1888 ndetse na dipolome muri kaminuza ya Presbyterian i Montreal (1890).
Kuva mu 1891, Naismith yigishije uburezi bw’umubiri (EPS cyangwa Education Physique et Sportive) maze aba umuyobozi wa mbere wa McGill ushinzwe siporo, ariko nyuma ava i Montreal ahinduka umwarimu wigisha ibigendanye no gukoresha umubiri imyitozo muri kaminuza ya Springfield.
Byaje gute kugira ngo James Naismith ahimbe umukino wa Basketball

James Naismith wari ufite imyaka 31 mu 1891, amateka avuga ko yaje muri kaminuza ya Springfield College Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi muri kaminuza ya Presbyterian i Montreal mu bijyanye na tewolojiya.

Naismith wakundaga siporo cyane yaje kwerekeza i Springfield kwigisha imyigire y’umubiri ndetse n’imyitozo ngororamubiri muri icyo gihe, yigishanyaga na Luther Halsey Gulick wari ukuriye imikino n’imyidagaduro aho muri icyo kigo ndetse no muri Amerika muri rusange.

Ubwo Naismith yari amaze kwigisha umwaka wa kabiri, yitegereje ishuri rye ndetse yibaza umukino abanyeshuri be bashobora gukina mu gihe cy’ubukonje, yumva hari ikintu agomba gukora muri we kigendanye na Siporo, iki gitekerezo yari agihuje n’uwari ushinzwe imikino mu kigo witwaga Gluck.


James Naismith wahimbye umukino wa Basketball ku Isi

Mu biganiro byo mu ishuri, Gulick yari yashimangiye ko hakenewe umukino mushya wo mu nzu, umukino uzaba ushimishije, byoroshye kuwiga, kandi byoroshye ku wukina mu gihe cy’ubukonje no mu gihe cy’impeshyi.

Mwarimu Gulick avuga aya magambo, nta munyeshuri n’umwe mu ishuri wari wakurikiranye ibyo yavugaga byo guhimba umukino nk’uyu kuko bamwe batashakaga kubyumva bitewe nuko ibiruhuko byari byegereje bashaka gutaha.

Ku munsi ukurikira uwo, Umwarimu Gulick yahise ateranya bagenzi be bigishanyaga muri iryo shuri barimo na Naismith kugira ngo bigire hamwe umukino abanyeshuli bajya bakina mu gihe bari ku ishuri.

Bahaye ijambo uyu mugabo wasaga nkaho ashabutse maze avuga ko bagomba kurebera hamwe icyateza koleji yabo imbere binyuze mu mikino, bitewe nuko babonaga ahandi ku isi bafite imikino yabo yihariye.

Mbere y’uko inama y’abarimu irangira uwari umwarimu we Gulick, yashyize ikibazo mu biganza bya Naismith. Amusaba ko yakwiga uwo mukino neza ndetse ukajya ukinirwa mu nzu, ku buryo mu gihe gito yahita awigisha abanyeshuri n’ubusanzwe yigishaga isomo rya EPS.

Yagize ati: “Naismith, Ndashaka ko wiga kuri iryo somo ukareba icyo wabikoraho mu gihe uzaba wigisha abana.”

Naismith yatangiye inshingano ze zo gushaka umukino ushobora gukinwa muri iyo koleje. Inshingano ye kwari ugukora umukino woroshye kuwumenya, ariko unashobora gushimisha abantu. Ikindi bari baramusabye, ni uko uwo mukino wagombaga gukinirwa mu Nzu.

Uyu mugabo yahise ashyiraho uburyo umuntu yajya atwara umupira mu ntoki, akawuhererekanya na mugenzi we, maze yajya gutsinda akawushyira mu kabati kari kabajwe mnu biti.
Dr. NAISMITH yashyizeho amategeko 5 shingiro y’umukino wa basketball na n’ubu akigenderwaho mu mukino wa Basketball.
Naismith yegereye umukozi w’ishuri yizeraga ko ashobora kubona udusanduku tubiri, twa santimetero 18 zo gukoresha nk’utubati two gutsindamo, maze uwo mukozi
agaruka afite ibiseke bibiri by’amashaza. Naismith yahise abifata kimwe agitera imisumari kuri gariyamoshi yari hepfo ya balkoni ya gymnasi, ikindi agitera ku rundi ruhande rw’impera y’iyo gariyamoshi.

Uburebure bw’iyo gariyamoshi yafatwaga nk’ikibuga bwabaye metero icumi. Utwo dutebo uko ari tubiri twabaga duhagazeho umuntu kugira ngo atoremo umupira awusubize mu mukino. Icyo gihe hashyizweho umusifuzi, maze umukino ugabanwamo ibice bibiri, uhabwa iminota 15 n’igice cyo kuruhuka cyari kigizwe n’iminota 5.


Abakinnyi batangiye gukina Basketball mu mazu

Hashize icyumweru n’iminsi ibiri, amateka atubwira ko Naismith n’abambari be bamaze gushyiraho amategeko azagenga uyu mukino icyiciro cya siporo cyarahuye, maze cyicamo amatsinda abiri, batatu bajya ukwabo, abandi batatu bajya ukwabo maze Naismith abajyamo hagati ajugunya umupira hejuru, havuka umukino wa "Basketball".

Abakinnyi bagize uruhare mu mukino wa mbere wa basketball bari

Ikipe ya 1
John J. Thompson, Eugene S. Libby, T. Duncan Patton, Frank Mahan, Finlay G. MacDonald, William H. Davis, Lyman Archibald, Edwin P. Ruggles, William R. Chase.

Ikipe ya2
George Weller, Wilbert Carey, Ernest Hildner, Raymond Kaighn, Genzabaro Ishikawa, Benjamin S. Igifaransa, Franklin Barnes, George Day na Henry Gelan.

Uyu mukino warangiye ikipe ya mbere (1) itsinze iya kabiri (2) inota 1-0 bw’ikipe ya kabiri.

Umukinnyi watsinze igitego kimwe rukumbi muri uyu mukino, ni William R. Chase. Iki gitego cyabaye agatangaza, kuko yagitsinze muri metero 25 uvuye ku gatebo batsindagamo.

Ijambo ry’umukino mushya wa Basketball ryakwirakwiriye nk’umuriro ku isi yose, nyuma y’ibyumweru bike umukino uvumbuwe, abanyeshuri berekanye umukino kuri YMCA.
Naismith amaze kubona ko umukino utangiye gutera imbere, yahise akora amategeko 13 y’umwimerere, yasobanuye mu bindi bice bitandukanye birimo, uburyo bwo guhererekanya umupira.

Icyo gihe amategeko yacapishijwe mu kinyamakuru cya College yitwaga Springfield yigagamo na Naismith, yoherezwa kuri YMCA hirya no hino kubera Ishuri Rikuru ry’abanyeshuri bahagarariwe neza.

Umukino wa basketball wamenyekanye mu bihugu byinshi by’amahanga mu gihe gito ugereranije n’iyindi mikino. Amashuri yisumbuye na kaminuza byatangiye kumenyekanisha uwo mukino mushya, maze mu 1905, basketball imenyekana ku mugaragaro nka siporo ihoraho.

Mu gice cya kabiri tuzagaruka ku mateka y’uyu mukino, igihe wagereye ku migabane y’isi yose, harimo n’Afurika, by’umwihariko no mu Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO