Inkomoko y’umupira w’amaguru igice cya mbere.

Umupira w’amaguru ufite amateka maremare. Mu busanzwe, amateka atubwira ko bwa mbere uyu mukino wakiniwe mu Bwongereza hagati y’ikinyejana cya 19 mu buryo bw’ubunyamwuga. Gusa na none nubwo amateka avuga ibi, bamwe mu bahanga banditse ku nkomoko y’uyu mukino, bavuga ko Abongereza nabo bawukuye ku mugabane w’Aziya bawushyira mu bikorwa byabo bya buri munsi ndetse barushaho no kuwamamaza cyane.

Amateka ya mbere yuko umupira w’Amaguru ugera mu Bwongeleza.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyitwa football History, bavuga ko urugero rwa mbere ruzwi rw’umupira wifashishwa mu gukinwa (Ballon) wakozwe bwa mbere, ari uwo abantu bo mu Bushinwa bakoze bifashishije urutare bashongesheje barukoramo ikintu kimeze nk’uruziga baheraho bawita umupira wo gukinwa n’amaguru. Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi hashize imyaka irenga ibihumbi 3000.

Muri icyo gihe cya cyera mu Bushinwa, uyu mukino wakinwaga n’amakipe abiri atandukanye ariko bagakina mu buryo bwo kuvunana batibagiwe no gutsinda. Iyo warangiraga, kapiteni w’ikipe yabaga yatsinzwe yatambwagaho igitambo ku mana yabo.

Umukino wa mbere w’umupira uzwi urimo no gutera imigeri cyera bitaga (sinabyaye) wabereye mu Bushinwa hagati y’ikinyejana cya 3 nicya 2, mbere y’ivuka rya Yezu kristo.

Uyu mukino wari uzwi ku izina rya Cuju. Cuju wari umukino wakinwaga n’amakipe abiri ariko agakinira mu kibuga cya mpande enye.

Igitangaje nuko uyu mukino waje gukwirakwira mu bihugu byo muri Aziya birimo u Buyapani kandi bikorwa mu buryo bw’imihango yabo, nkuko twabibabwiye mbere ko kapiteni w’ikipe yatsindwaga yatambwagaho igitambo ku mana zabo.

Umuco wo gukina umupira w’amaguru ariko ukozwe mu rutare wavuye mu gihugu cy’u Bushinwa ujya mu Bugereki, nabo batangira gukora imipira yo gukina bifashishije, ibikoresho bimwe na bimwe bagendaga bahuza (Shred mu ndimi z’amahanga) ubundi bikabyara ikintu kimwe bakagihambiriza imisatsi y’abantu babaga barapfuye iwabo ubundi bakagikinamo uwo mukino. Aha byabaye mu kinyejana cya 7.

Mu kinyejana cya 9 uyu mukino watangiye gukwirakwira isi bitewe n’abimukira bavaga muri Aziya bawuzanye mu bihugu by’u Burayi. Nko mu Butaliyani, mu mujyi wa Roma wa kera, naho hageze uyu mukino, ariko kuko iki gihugu cyari gikungahaye ku mikino yindi y’injyarugamba ntabwo bigeze bawushyira mu mikino yitabwaho cyane kuko yaba abasirikare cyangwa abaturage b’iki gihugu muri icyo gihe bawukinaga mu gihe ntakindi babaga barimo gukora.

Abaturage bamwe b’i Roma bari bamaze kumenya gukina uyu mukino, bamwe batangiye kujya bimuka maze banawugeza ku kirwa cy’ u Bwongereza cyitwaga (Britannica).

Iki gihe byari mu kinyejana cya 11. Abongereza batangiye kwakira abaturage bari baturutse i Roma, babaga barigishijwe gukina uyu mukino hanyuma mu gihe baba bari kuwukina Abongeleza bakaza gukopera uburyo ukinwa, n’uburyo ukozwemo bukeye baza gutera intambwe yo guhindura imikorere yawo n’uburyo wari ukozwemo nabo batangira kuwukina.

Ni Ryari uyu mukino watangiye gushinga imizi mu Bwongeleza?

Inkuru yemerwa cyane ivuga ko uyu mukino wageze mu Bwongeleza mu kinyejana cya 12. Muri iki kinyejana, imikino isa n’umupira w’amaguru yakinwaga mu rwuri no mu mihanda yo mu Bwongeleza yari Rugby.

Ubu buryo bwa mbere bw’umupira w’amaguru nabwo bwari bukabije kandi bukaze kuruta uburyo bugezweho bwo gukina, kuko ubwa cyera bwo bwakinwaga mu buryo bwa sinabyaye (Uburyo abakinnyi bakina bavunana).

Ikintu cy’ingenzi cyaranze abantu ba mbere bavumbuye umupira w’Amaguru, ni uko imikino yarimo abantu benshi kandi yaberaga ahantu hanini mu mijyi itandukanye.

Mu kinyejana cya 17 mu Bwongereza aho umupira w’Amaguru wari umaze gufata indi ntera mu gutera imbere, batangiye gukina uyu mukino ariko bifashishije abankinnyi bacye bitandukanye n’abavumbuye uyu mukino bo bifashishaga abakinnyi benshi.

Mu Bwongereza kandi, aho uyu mukino wasaga nk’aho uri gutera imbere cyane, uko wakomezaga kumenyekana ninako byatumaga ukinnwa n’abantu benshi bigatuma abantu ariwo bahugiramo cyane.

Mu kinyejana cya 17 muri iki gihugu cyari gikungahaye cyane ku mikino ya Rugby yari ikunzwe gukinirwa mu muhanda, hahise hiyongeraho umukino w’umupira w’amaguru maze leta y’iki gihugu ifata icyemezo cyo kujyana iyi mikino yombi mu mashuli, nyamara byari bibujijwe ngo kuko byarangazaga abana bigatuma batiga.

Muri icyo gihe imikino yakinwaga mu mashuli yo mu Bwongereza yahise iba ibiri nukuvuga ko yari Rugby na Eton (Umupira w’amaguru utari watera imbere mu buryo bugezweho ngo witwe football).

Itandukaniro ry’iyo mikino yombi yasaga nkaho ijya gusa kandi ihuriye mu gihugu kimwe, nuko Rugby (Umukino ufite inkomoko mu Bwongereza) amategeko yarimo, yavugaga ko abawukina babaga bafite amahirwe yo gufata umupira n’amaboko, bakawutera n’amaguru.

Kuri Eton (Umupira w’amaguru utari watera imbere) Abongereza bigannye Abataliyani bavaga i Roma, wari umukino ukinishwa ibirenge gusa. Iki gihe Umukino wa Rugby witwaga "umukino wo kwiruka" mu gihe umukino wa Eton witwaga "umukino wa dribbling".

Igice cya Kabiri cy’aya mateka, tuzibanda ahanini ku gushinga imizi y’umupira w’Amaguru mu Bwongeleza, kugeza naho inama ya mbere yari gushyiraho amategeko y’uyu mukino yabereye i Cambridge mu 1848, itigeze irangira kuko abasaga nkaho bagaragara muri uwo mukino batumvikanaga ku myanzuro imwe n’imwe.

Ikindi tuzagarukaho ahanini, n’ishyirwaho ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya mbere ku isi mu Bwongereza, ndetse bakemeza n’amategeko amwe n’amwe azajya agenga uyu mukino. Tuzarebera hamwe kandi uburyo uyu mukino wahise ukwira isi yose muri rusange ukagera no mu Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO