Inkomoko y’ijambo “Amaboko n’amaguru” Rayvanny na Diamond Platnumz baririmbye

Abahanzi bagezweho muri Tanzania aribo Rayvanny na Diamond Platnumz mu cyumweru gishize basohoye indirimbo baririmbyemo amagambo y’ikinyarwanda ndetse n’indirimbo bayita ‘Amaboko’ ijambo ry’ikinyarwanda.

Indirimbo yitwa “Amaboko” ni iy’umuhanzi Rayvanny wo muri Tanzania yafatanyije na Diamond Platnumz bayisohoye taliki ya 27 Kamena 2020 isohoka irimo amagambo y’ikinyarwanda.

Aba bahanzi ubusanzwe bombi ntabwo bazi Ikinyarwanda ku buryo bo bakwiyandikira ayo magambo.

Amakuru agera kuri Genesisbizz ni uko aya magambo Rayvanny yayigishijwe n’umuhanzi Ngabo Medard “Meddy” wo mu Rwanda ubwo bari bari gukorana indirimbo.

Ibi twabitangarijwe n’umwe mu bari bari gufata amashusho y’iyo ndirimbo ya Meddy na Rayvan wari ufatanyije na Meddy Saleh.

Ati “Rayvanny yaratubajije ngo mu Kinyarwanda amaboko n’amaguru byitwa gute, twarabimubwiye ahita avuga ngo ngiye gukora indirimbo nzakoreshe aya magambo kandi indirimbo izakundwa muzabibona.”

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe muri Afurika y’Iburasirazuba yarangije gukorana indirimbo na Meddy wo mu Rwanda n’amashusho yayo bamaze kuyafata ubu igisigaye ni umunsi bombi bazashyirira hanze iyo ndirimbo.

Uretse Meddy hari n’abandi bahanzi bo mu Rwanda bikekwa ko bafitanye imishinga. Uwo bakoranye indirimbo iri hanze kugeza ubu ni Safi Madiba gusa.


Aya magambo Rayvanny yayigishijwe ubwo aheruka mu Rwanda ari gufata amashusho y’indirimbo ye na Meddy


Iyi ndirimbo bayise ’Amaboko’

Indirimbo Amaboko ya Rayvanny na Diamond

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO