Inkomoko yo gushyingirwa imbere y’ubutegetsi bwite bwa leta

Gushyingirwa imbere y’ubutegetsi bwite bwa Leta nk’uko bimeze ubu ntibyabagaho. Byagiyeho hagati y’ikinyejana cya15 na17 mu bihugu bimwe na bimwe, ariko bigizwemo uruhare n’itorero.

Mu 1563, inama Nkuru y’Itorero yabere i Trent, yemeje ko gushyingirwa kwemewe ari ugukorewe imbere y’umuyobozi w’Itorero hari abahamya babiri. Icyi cyemezo ariko ntabwo cyari gishingiye ku myemerere ahubwo cyari gishingiye ku myitwarire myiza igomba kuranga abakristo.

Nyamara muri iyo nama habaye impaka zikomeye abantu bamwe bamagana icyo cyemezo. Abacyamaganaga bavugaga ko kibangamiye ubwisanzure bw’abakristo.

Mu bihugu bimwe nk’Ubwongereza, byafashe imyaka myinshi kugira ngo icyi kemezo gihame maze gishyirwe mu bikorwa. Ku buryo gushyingirwa mu muryango kwakomeje guhabwa agaciro ndetse bamwe bakaguma kumva ko no kugirana imibonano mpuzabitsina batarahabwa umugisha mu Itorero ntacyo bitwaye. Nyamara hamwe Itorero ryabifataga nk’icyaha.

Ubwo abamisiyoneri bazaga muri Afrika, bafashe gushingirwa kwa gakondo nk’umuhango wa gipagani maze bumvisha abanyafurika ko gushyingirwa kwemewe n’Imana ari ugukorewe mu Itorero gusa.

Bagaragaza ko gushyingirwa kwa gakondo kunyuranyije n’amahame yo kwemera kwa gikristo cyane ko harimo no gushaka abagore benshi kandi uyu muco wari waracitse mu Burayi.

Ibi ni ibigarukwaho na Rev. Prof. Elisee Musemakweli, umuyobozi wa kaminuza y’abaporotestanti (PIASS), iherereye i Butare, akaba yarabaye umuyobozi w’itorero rya EPR mu Rwanda igihe kinini.

Iyi nararibonye ibigarukaho mu nyandiko yasohotse mu gitabo cyitwa “IHOHOTERWA N’AMAKIMBIRANE MU MURYANGO NYARWANDA: Uburyo bwo Gushaka Inzira y’Amahoro Arambye.

Mu nkuru itaha, tuzabagezaho icyo ijambo ry’Imana rivuga kugushyingirwa. Nkuko twabibonye gushyingirwa biri muri kamere-muntu. Ni ukuvuga ko abantu bashobora gushyingirirwa mu Itoreo cyangwa hanze yaryo. Aha rero ushobora kwibaza akamaro k’itorero cg idini ubarizwamo, uti ese kaba ari akahe. Ndakurarikira gusoma igice gikurikira k’iyi nkuru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO