Inkubi y’umuyaga yiswe ’Julia’ imaze gusenya ibikorwa remezo byinshi abandi bamaze kuhasiga ubuzima

Julia ni izina ryahawe inkubi y’umuyaga yibasiye Amerika y’Amajyepfo aho imaze gusenya ibikorwa remezo amagana n’ubuzima bw’abantu benshi ikaba imaze kubwisasira.
Kugeza ubu habarurwa abantu basaga 25 bamaze guhitanwa n’iyi nkubi baherereye mu bice bya Amerika y’Epfo na Mexico.
Iyi nkubi nanone yibasiye bikomeye Guatemala na El Salvador aho yateje imvura idasanzwe yaje gutera imyuzure.
Muri El Salvador habarurwa abantu 10 bamaze kuhasiga ubuzima barimo abasirikare 5 bari mu bikorwa by’ubutabazi.
Iyi nkubi y’umuyaga ’Julia’ imaze gusiga abaturage basaga miliyoni muri Nicaragua mu cyizima nyuma yo kwangiza imiyoboro y’amashanyarazi ndetse abasaga 13,000 bakaba bamaze kuva mu byabo.
Ibikorwa remezo byinshi bimaze kwangirika