Inkundura yo guhindura abatoza mu makipe y’ibihugu iravuza ubuhuha noneho utahiwe kwingingirwa akazi ni Jose Mourinho

Kuri ubu nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Portugal isezerewe mu gikombe cy’Isi biravugwa ko yiteguye guha akazi umwenegihugu wubatse izina rikomeye ku mugabane w’I Burayi ndetse uwo nta wundi ni Jose Mourinho kuri ubu utoza AS Roma mu gihugu cy’Ubutaliyani.
Umutoza Fernando Santos usanzwe utoza ikipe uy’igihugu ya Portugal nyuma yo kwitwara nabi mu gikombe cy’isi agasezererwa nabi muri 1/4 cy’irangiza kuri ubu ngo agiye kwerekwa umuryango asimburwe na Jose Mourinho.
Iyi nkuru yabaye kimimo yanditswse bwa mbere n’ikinyamakuru La Gazzetta dello Sport aho cyatangaje ko Portugal yegereye umutoza wa AS Roma,Jose Mourinho ngo bumvikane ibijyanye n’akazi.
Bivugwa ko ikipe y’igihugu ya Portugal yifuza ko Mourignho yayitoza ndetse akanakomeza akazi ke mu ikipe ya As Roma.