Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Inkuru ibabaje yasohowe bwa Mbere n’ikinyamakuru cyitwa L’Equipe cyandikirwa mu Bufaransa iravuga ko rutahizamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Senegal kuri ubu ukinira ikipe ya Bayern Munich Sadio Mane ntabwo azitabira igikombe cy’Isi kubera imvune ikomeye yagize.
Sadio Mane yavunikiye mu mukino wahuzaga ikipe ya Bayern Munich na SV Werder Bremen aho uyu mukino wabereye ku kibuga Allianz Arena ku munsi w’ejo kuwa Kabiri taliki ya 8 Ugushyingo 2022.
Ikinyamakuru cyandikirwa mu gihugu cy’Ubufaransa L’Équipe cyaramutse gitangaza iyi nkuru y’akababaro ko rutahizamu Sadio Mane atazitabira igikombe cy’Isi kigomba kubera mu gihugu cya Qatar aho iki gikombe kibura iminsi 11 gusa.
Sadio Mane yasimbuwe nyuma y’iminota 15 gusa ndetse ikipe ye ya Bayern Munich yanyagiye imvura y’ibitego 6-1 ikipe ya Werder Bremen
Sadio Mane niwe wari witezweho gufasha ikipe y’igihugu ya Senegal aho ihatanye bikomeye n’amakipe ari mu itsinda A arimo: Netherlands, Ecuador ndetse na Qatar.
Ijuru rigwiriye Abanya Senegal nyuma yo kuvunikisha Sadio Mane bigatuma asiba igikombe cy’Isi kigomba kubera muri Qatar.