UBURUNDI:Perezida yatanze itegeko rikomeye ryo gukoresha ururimi rw’Ikirundi...
- 23/01/2023 saa 10:23
Impanuka y’indege yabaye kuri uyu wa Gatatu ikabera muri Ukraine yahitanye abantu 17 barimo Minisitiri w’umutekano hamwe n’umwungiriza we tutirengagije n’umunyamabanga muri Leta ya Ukraine ndetse iyi mpanuka yabereye hafi y’ikigo cy’inshuke giherereye mu murwa mukuru Kyiv.
Minisitiri w’umutekano bwana Denys Monastyrsky w’imyaka 42,hamwe na Minisitiri wungirije tutirengagije n’umunyamabanga muri Minisiteri bose bahitanwe n’iyi mpanuka.
Kugeza ubu abantu bagera kuri 17 nibo bamaze gutikirira muri iyi mpanuka y’indege dore ko yisenyuye ku butaka ahagana ku isaha ya 06:30 GMT iguye mu gace ka Brovary maze aba bategetsi bakuru bakayigwamo tutirengagije n’abana bato bagera kuri bane.
Bivugwa ko impamvu nyamukuru yateye ukugwa kw’iyi ndege kutari kwamenyekana gusa biracyekwa ko hari ibintu bimwe na bimwe bigenga uburyo ikoramo bitakoraga neza.
Mr Monastyrsky yari umwe mu bajyanama bakomeye bari bamaze igihe kinini bagira inama Perezida Volodymyr Zelenskyy kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira.