Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Umusifuzi ukomeje kubaka izina mu bari n’abategarugori Salima Mukansanga nyuma yo kuva muri Qatar asifuye imwe mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’abagabo ubu noneho yongeye gutoranywa na FIFA mu basifuzi 33 bazasifura igikombe cy’isi cy’abagore kigiye kubera muri Australia hamwe na New Zealand.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ubwo ryashyiraga hanze urutonde rw’abasifuzi baziyambazwa benshi batunguwe no kongera kubonamo umunyarwandakazi Salima Mukansanga uzaba uri mubazasifura mu kibuga hagati.
Kugeza ubu hatoranyijwe abasifuzi 33 bazasifura mu kibuga hagati aho harimo abasifuzi 3 gusa baturuka muri Afurika harimo na Salima Mukansanga.
Muri rusange hahamagawe abasifuzi 55 bo ku ruhande ndetse n’abandi 33 bo mu kibuga hagati tutirengagije n’abandi 19 bazaba bashinzwe gusesengura amashusho mu gihe imikino uba.
Dore urutonde FIFA yasohoye rugaragaraho Salima Mukansanga.