Inkweto ya Air Yeezy Kanye West yambaye 2008 igiye kugurishwa miliyoni y’Amadorali

Mu mwaka wa 2008 uruganda rwa Nike ruzwiho mu gukora ibikoresho byinshi birimo Inkweto n’imyenda rwakoze inkweto za Sneakers zakunzwe nka Air Yeezy zambawe bwa Mbere n’umuhanzi Kanye ubwo yari yitabiriye ibirori bya Grammy Award zigiye kugurisha Miliyoni y’amadorali.

Nkuko tubikesha BBC iyi nkweto imaze imyaka isaga 14 yambawe n’uyu muhanzi yashyizwe ku isoko n’umwe mu bacuruzi bazwi cyane muri Amerika witwa Ryan Cheng.

Cyamunara iyi nkweto izagurishirizwamo yitwa Sotheby’s niramuka igenze neza iyi nkweto izaba yesheje agahigo ko kuba inkweto ihenze kw’isi nyuma ya Nike Air Jordan yambaye bwa mbere mu 1985, zagurishijwe mu 2020 agera ku bihumbi 615$.

Nike Air Yeezy za Kanye West zifite ibara ry’umukara zakozwe mu 2007, ishusho yazo yakozwe na Kanye ubwe afatanyije na Mark Smith wo muri Nike.

Brahm Wachter, umukozi muri Sothbey’s yavuze ko izi nkweto za Kanye West zakunzwe cyane ku buryo byatumye abasaba uburenganzira bwo kuzikora baba benshi, bituma zandika amateka.

Ni zo nkweto za mbere Nike yari ikoranye n’umuhanzi, mu gihe ubusanzwe uru ruganda rwamenyekanye cyane mu gukora inkweto rukunda kugirana ubufatanye bwo gukora inkweto n’abakinnyi cyane aba Basketball.

Ku rubuga rwa Instagram rwa Sotheby’s batangaje ko izi nkweto zizashyirwa hanze guhera tariki 16 kugeza 21 Mata 2021 muri Hong Kong Convention Centre.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO