Innoss’B ategerejwe mu Rwanda mu iserukiramuco rya Afropolitain Nomade

Iserukiramuco rya Afropolitain Nomade riteganyijwe kuzabera mu Rwanda iminsi ine, byitezwe ko rizatumirwamo ibyamamare binyuranye birimo Innoss’B, Ya Levis, Christine Kamau n’abandi.

Iri serukiramuco rya Afropolitain Nomade rigiye kuba ku nshuro ya Karindwi mu Rwanda, aho ryatangiriye mu gihugu cya Canada.

Abirabura batuye muri iki gihugu cya Canada bihurije hamwe bashinga iri serukiramuco rya Afropolitain Nomade, maze ku nshuro ya mbere ryayo ribera muri Congo Brazzaville ahitwa ‘Pointe-Noire’.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuhuzabikorwa w’iri serukiramuco rya Afropolitain Nomade Jean Pierre Kalonda yatangaje ko iri serukiramuco ritazashingira cyane ku muziki gusa, ahubwo hazaba harimo n’abanyabugeni batandukanye.
Jean Pierre Kalonda uhagarariye HUZA-Festival na Afropolitain Nomade Festival
Jean Pierre Kalonda amenyerewe cyane mu gufasha abahanzi banyuranye barimo Jean Paul Samputu yanabereye Manager akaza no kumuhesha ibihembo bya Kora Awards mu mwaka wa 2003, ndetse afasha n’abahanzikazi barimo Charly & Nina kwitabira Afrima Awards ku nshuro yabo ya mbere.

Christelle Kabagire usanzwe ari n’umunyamakuru ku gitangazamakuru cy’igihugu RBA, asanzwe ariwe wamamaza ibi bikorwa by’iri serukiramuco, yavuze ko iri serukiramuco rihari kugira ngo rifashe abahanzi b’abanyarwanda guhura n’abandi bo mu bindi bihugu.
Christelle (ibumoso) wambaye umutuku arikumwe na Jean Pierre Kalonda (hagati) ndetse na Mugabo Hamza (Iburyo)
Uretse n’ibi, iri serukiramuco rizitabirwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bizafasha ibihangano nyarwanda kumenyekanishwa ku ruhando mpuzamahanga, aho hitezwe ko haza mu Rwanda bimwe mu binyamakuru bikomeye birimo CNN, Tv5, Trace Africa, n’ibindi bizaba bije gukurikiranira hafi iri serukiramuco.

Uretse ibi kandi abahanzi bazanigishwa uburyo buboneye bwo gukoresha YouTube nka rumwe mu rubuga nkoranyambaga rwifashishwa n’abahanzi muri iki gihe mu kwinjiza amafaranga atubutse.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Culture Promoter’s Initiative Mutara Sisi Christian waruri mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko iyi kompanyi yabo isanzwe itegura ibitaramo binyuranye, aho batangiye mu myaka ine ishize.

Mugabo Hamza wungirije umuyobozi mukuru wa Rwanda Culture Promoter’s Initiative yashimangiye ko iyi kompanyi ari ntavogerwa mu gutegura ibitaramo nk’ibi, dore ko mu bikomeye baherutse gutegura harimo nibyo bakoreye muri Serena Hotel ndetse na Marriott Hotel bikitabirwa n’ingeri zose.

Mugabo yongeyeho ko iri serukiramuco nirimenyekanishwa neza ntakabuza, rizasiga amateka mu gihugu cyacu,ndetse bikanabongerera imbaraga zo gukora cyane.

Muri iki kiganiro kandi, ku ruhande rw’abahanzi bari bahagarariwe na Intore Tuyisenge usanzwe ayobora urugaga rwa muzika, aho yavuze ko uru rugaga rufasha abahanzi mu kubongerera ubushobozi, akaba ari nayo mpamvu bazakorana n’abategura iri serukiramuco rya Afropolitain Nomade mu guhitamo abahanzi bari muri uru rugaga bakazaryitabira.

Tuyisenge yirinze kuvuga ko umuhanzi utagaragara muri uru rugaga yazahagarikwa mu gihe yifujwe kuba yataramira muri iri serukiramuco, aho yashimangiye ko n’utaririmo mu gihe azaba yifujwe gutaramira muri iri serukiramuco nta kibazo azakomorerwa.
Uhereye ibumoso hari Intore Tuyisenge, ukurikiyeho ni Mutara Sisi Christian
Jean Pierre Kalonda abajijwe ku mpamvu bashyizeho igiciro mu kwinjira muri iri serukiramuco rya Afropolitain Nomade, yagize ati: “iki ni ikiguzi twashyizeho kugira ngo tuzabashe kwakira neza abashyitsi benshi barimo n’abahanzi bazitabira iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya karindwi.”

Kalonda avuga ko muri abo bashyitsi hari abazaza bakahamara iminsi ine mbere y’uko iri serukiramuco ritangira, bityo bakaba bazafashwa kwishyura aho baryama ndetse n’ifunguro bazafata muri icyo gihe cyose.

Ku bijyanye n’aho iri serukiramuco rigomba kuzabera, Jean Pierre Kalonda avuga ko bateganyije ahantu habiri rigomba kuzabera harimo mu mujyi rwa gati ahazwi nka ‘Car Free Zone’ ndetse no muri ’Camp Kigali’.

Kalonda avuga ko mu bikiri gutekerezwaho n’ikipe ngari iri gutegura iri serukiramuco harimo no kuba bateganya uburyo bazongeramo icyiciro cy’imbyino za gakondo, dore ko ari icyiciro bamaze igihe bamubazaho niba kizaba kirimo.

Zimwe mu nshingano z’iri serukiramuco ni ukuzamura abahanzi, bakagera ku kigero cyiza gishimishije, aha hahise hatangwa urugero rw’umwe mu bakomeye bazamuwe n’iri serukiramuco witwa Freddie Masamba, usigaye ari umuhanzi mpuzamahanga.

Iri serukiramuco ryahisemo kuza mu Rwanda muri uyu mwaka bitewe n’uko iki gihugu gisanzwe gihagaze neza mu ruhando mpuzamahanga, gusa iri serukiramuco rikaba ryaranyuze mu bihugu binyuranye birimo congo, cote d’ivoire, Cameroun, Benin n’ahandi henshi.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bashobora kuzitabira iri serukiramuco barimo Bruce Melody, Riderman, Bushali, Nsengiyumva (Igisupusupu), Knowles, n’abandi bakiri gutekerezwaho.

uru rutonde kandi rwiyongeraho benshi mu bahanzi b’abanyamahanga bategerejwe mu Rwanda, nta gihindutse bazaba barimo umuhanzi Innoss’B na Ya Levis bakomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christine Kamau ukomoka muri Kenya, Akua Naru ukomoka muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’abandi benshi.

Iri serukiramuco rizatangira tariki 7 Nyakanga 2020, risozwe ku itariki 11 Nyakanga 2020.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO