Insengero n’amashuri bishobora gukomeza gufunga hakiyongeraho n’izindi nzego

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu gihe Coronavirusi yakomeza gukara, igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero gishobora kongerwa ndetse kigashyirwa no ku zindi nzego.

Ibi byagarutsweho mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rivuga ku murwayi mushya wagaragaye ku butaka bw’u Rwanda ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Werurwe 2020.

Rigira riti ’’Umugabo w’Umurundi w’imyaka 35 wageze mu Rwanda aturutse Dubai, yerekeza i Bujumbura. Yapimwe n’abaganga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, asanganwa ibimenyetso bya Coronavirus.’’

Uyu Murundi yabaye umuntu wa munani ugaragaweho icyorezo cya Coronavirusi mu Rwanda. Kuri ubu abarwayi bose bari kuvurirwa ahabugenewe, hanashakishwa abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu. Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturarwanda gukomeza kwitwararika, bakurikiza amabwiriza y’inzego z’ubuzima hibandwa cyane cyane ku gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Mu itangazo yagize iti "Tuributsa kandi ko udupfukamunwa tudatuma umuntu atandura Coronavirus, tukaba ari utwo gukoreshwa gusa n’abari kwita ku barwayi.’’

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu gihe Coronavirusi yakomeza gukara, ibyumweru bibiri [kuva ku wa 14 Werurwe 2020] byo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi byashyizweho mu guhangana nayo bishobora kongerwa.

Iti "Igihe cy’ibyumweru bibiri cy’ifungwa ry’amashuri n’insengero gishobora kongerwa ndetse kigashyirwa no ku zindi nzego bitewe n’uko icyorezo kigenda gifata intera.’’

U Rwanda rwafashe ingamba zirimo gufunga amashuri, insengero n’ibikorwa bihuza abantu benshi ndetse abakozi bashishikarizwa gukorera mu mu ngo aho bishoboka no kugabanya ingendo mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Iki cyorezo byemejwe ko cyageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo cyatahurwaga ku Muhinde ukorera rimwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda. Kuri ubu hakaba habarurwa abagera ku munani (8) mu Rwanda basanganwe ubwandu bw’iki cyorezo.

Hakomeje kugenda hemezwa n’abandi bantu basanganywe ubu bwandu, bari kwitabwaho mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge kandi bameze neza.

Coronavirus nta muti n’urukingo irabonerwa, ariko abaganga bo mu Bushinwa barakataje bashaka umuti ndetse n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye kugerageza urukingo rwayo.

Inzego z’ubuzima zitanga inama ko ugaragaweho ibimenyetso bya Coronavirus yakwihutira guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

Mu Rwanda habonetse undi murwayi wanduye Coronavirus, abafite ubu bwandu bagera ku munani
Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO